Ngoma: Kubera kudakorera irimbi bahisemo kurigira urwuri rw’ihene
Abatuye akagari ka Karenge mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma banenga cyane bamwe mu baturge baturiye irimbi rya Paruwasi riri imbere ya Economant ya Kibungo bazirika ihene muri iryo rimbi.
Aba baturage bavuga ko kuzirika ihene mu irimbi ari ugutesha agaciro ikiremwa muntu kuko aho abantu bashyinguye amatungo atakagombye kwirirwa abarisha hejuru.
Iyo uhanyuze hari ubwo usanga ihene zitari nke ziziritse muri iri rimbi ritagikoreshwa kuko ryuzuye ariko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Karenge Safari Adolphe ,iri rimbi riherereyemo avuga ko umuntu wese wafatirwa mu gikorwa cyo kuzirika ihene mu irimbi yabihanirwa cyane.

Yabivuze muri aya magambo “Uretse no kuragira mu irimbi nta ni tungo ryemerewe kuva mu kiraro ngo rijye kuragirwa cyangwa kuzirikwa hanze. Umuntu nk’uwo abaturage iyo batanze amakuru tukamumenya arahanwa.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Karenge kandi asobanura ko uryo rimbi ubundi ryitabwaho ikibazo ari uko ibyatsi byakuze vuba kubera imvura.
Akomeza avuga ko ku bufatanye n’abakristu ba Paroisse Gatorika ya Kibungo hakorwa isuku kandi no kuri uyu wa gatandatu tariki 28/04/2012 hazakorwa isuku.
Iri rimbi rivugwa ko rititabwaho ni irimbi rusange rya Paroisse Gatorika ya Kibungo ryuzuye.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|