Ngoma: Imyubakire y’ahantu hatangirwa service iracyari imbogamizi ku bafite ubumuga
Mu gihe mu Rwanda imitangire ya service igenda irushaho kunozwa, inyubako zitujuje ubuziranenge z’ahatangirwa service ziracyari imbogamizi ikomeye ku bafite ubumuga.
Ministeri y’ibikorwaremezo yari yatanze amabwiriza avuga ko inyubako zose cyane cyane imiturirwa zigomba kugira uburyo bworohereza abafite ubumuga kuzigeramo.
Hirya no hino cyane cyane ku nyubako zubatswe mbere y’iri bwirizwa usanga abafite ubumuga batabona service bigereye aho itangirwa ibi ugasanga ari imbogamizi kuribo.
Inyubako y’akarere ka Ngoma ni imwe muri aya mazu yubatswe mbere y’iri bwirizwa, ibiro by’ubuyobozi bukuru bw’akarere biri hejuru muri etage nyamara ntibyoroshye ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo nk’amaguru ahagera kuko nta lift (icyuma kizamura abantu muri etage) ifite kandi hakaba hari ingazi (scarier).
Muri etage niho usanga ibiro by’umuyobozi w’akarere, n’abayobozi b’akarere bungirije uko ari babili. Umuntu yibaza uko umuntu ufite ubumuga iyo aje ashaka kubonana n’umuyobozi w’akarere bigenda.

Nubwo bimeze gutyo ariko kubera iki kibazo byatumye umukozi ushinzwe imiyoborere myiza ari nawe wakira ibibazo byinshi by’abaturage, yakuwe muri biro yo hejuru maze ashyirwa muri biro yo hasi aho buri wese agera byoroshye.
Hari ubundi buryo bwashyizweho n’akarere kugirango abafite ubumuga kimwe n’abandi bafite ibibazo byananiranye babashe kubona service nziza.
Gahunda yiswe “igiti cy’ibisubizo” ni gahunda yatangijwe iba buri cyumweru kuwa Kane, aho inzego z’umutekano, umuyobozi w’akarere, umukozi w’inzu y’ubujyanama mu by’amategeko (MAJ) ndetse n’umukozi ushinzwe imiyoborere myiza, bicara munsi y’igiti kinini kiri imbere y’akarere bagakemura ibibazo byananiranye.
Ngarambe Slyver, umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe imiyoborere myiza avuga ko iyi gahunda yakemuye ibibazo byinshi wasangaga byarananiranye ndetse bigatuma bamwe bavuga ko biterwa no kutabyitaho.
Yagize ati “Ibibazo byinshi bimaze gukemurwa muri iyi gahunda twihaye kandi aho tuyitangiriye ibibazo byananiranye bigenda bigabanuka kuko n’umubare twakira usigaye atari mwinshi nka mbere.”
Ibindi bigaragara ko bibangamiye imitangire ya service mu karere ka Ngoma harimo icy’umukozi ushinzwe kwakira abantu (guiche unique) ubifatanya no kuba Public Relations Officer maze bigatuma hari igihe aba atari mu biro kubera ibintu byinshi ashinzwe maze abaje bakabanza kubura ubitaho.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|