Ngoma: Imvura ivanzemo umuyaga n’urubura yasambuye amazu inangiza imyaka

Imvura ivanzemo urubura n’umuyaga mwinshi yaguye mu mirenge ya Rukumberi na Mugesera mu Karere ka Ngoma yasambuye amazi 19 yangiriza hegitari 150 z’ibihingwa.

Amazu n’ibihingwa byangijwe n’imvura ku wa 09 Mutarama 2016 n’ibyo mu tugari twa Ntovi mu Murenge wa Rukumbeli na Nyange mu Murenge wa Mugesera.

Imvura yangije imyaka inasakambura amazu.
Imvura yangije imyaka inasakambura amazu.

Mu Murenge wa Rukumberi amazu 10 yasambuwe n’umuyaga mu gihe hegitari 50 z’urutoki zangirijwe n’iki kiza.

Muri Mugesera ho hangiritse hegitari 100 z’imyaka irimo ibishyimbo n’ibigori byari bihinze ku butaka bwahujwe inasakambura amazu icyenda harimo n’ayangiritse cyane.

Ubuyobozi bw’iyi buvuga ko bwamaze gukora ubuvugizi kugira ngo abaturage batishoboye bashobore gufashwa.

Bizumuremyi Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera, avuga ko abaturage bari gukora imiganda bafasha abangirijwe amazu kuyasana.

Yagize ati “Ku bufatanye n’abaturage, abasamburiwe amazu turi kububakira mu miganda, ariko ibirenze ubushobozi bw’umurenge twabikoreye ubuvugizi mu karere ngo harebwe uko bafashwa. Hari amazu yasambutse amabati arononekara cyane, na hegitari 100 zirangirika.”

Mu Murenge wa Rukumbeli ho iyi mvura yangirije ibintu, mu gihe hari hari ikibazo cy’imvura nke cyabaye muri iri hinga ku buryo umusaruro wari usanzwe ari muke cyane kubera izuba ryinshi ryavuye rikumisha imyaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

akarere ni gakore ubuvugizi MIDIMAR mubushobozi byayo ifite ifashe abasenyewe n’iyi mvura ivanzemo n’umuyaga.

gustave flo yanditse ku itariki ya: 12-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka