Ngoma: Imvura irimo imiyaga n’urubura yangirije amazu 44 n’insengero eshatu

Imvura idasanze irimo umuyaga mwinshi n’urubura byasenye amazu 44,insengero eshatu, yangiza hegitari zigera kuri 300 z’imyaka hanakomerekera n’abanyeshuri babiri bo mu ishuri rikuru rya Kibungo (INATEK).

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu 27/10/2012 niho iyo nkubi y’umuyaga yibasiye imirenge ya Remera, Kibungo na Rurenge, nk’uko bitangazwa n’abaturage yangirije, bavuga ko kugeza ubu babuze aho berekeza.

Nyiransabimana utuye mu kagali ka Karenge, umurenge wa Kibungo, avuga ko iyo mvura yaje itunguranye, yasize isakambuye amabatu yo ku nzu ye n’ibintu byari munzu birononekara.

Nyuma y'imvura n'umuyaga bageragezaga gusubizaho amabati n'ubwo bitari byoroshye.
Nyuma y’imvura n’umuyaga bageragezaga gusubizaho amabati n’ubwo bitari byoroshye.

Agira ati: ”Imvura yaguye yari iteye ubwoba, yari akataraboneka ni ubwambere tuyibonye, amazu yagurutse arijye, abaturanyi amazu yagurutse ubu sinzi aho ndiburare”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, ufite amazu agera kuri 23 n’insengero eshatu byatwawe nk’iyo mvura, yatangaje ko abasenyewe ubu bacumbikiwe n’ abaturanyi babo.

Ati: ”Kugeza ubu twatanze raporo mu karere kuko umurenge nta ngengo y’imari ugira yo kugoboka abahuye n’ Ibiza. Turibaza ko hamwe na ministeri ishinzwe Ibiza hari icyo abaturage bacu bazafashwa kuko amabati n’amazu yarangiritse cyane”.

Abanyeshuli biga muri INATEK, bo bakomerekeye mu macumbi babamo, ubwo amabati yahanukaga ku mazu yabituyeho. Nyuma yo gukomereka bahise bajyanwa kwa muganga.

Iyi mvura ikabije yasenye hegitari zigera kuri 300 z’imyaka, si ubwambere yangiriza amazu n’imyaka muri aka karere, kuko mu cyumweru gishize iherutse kugwa mu murenge wa Kazo ikonona byinshi.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka