Ngoma: Imvugo zo muri bibiliya zikomeretsa abafite ubumuga
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Ngoma bavuga ko hari amagambo yo muri bibiliya usanga afobya abafite ubumuga ndetse ngo bamwe bikabakomeretsa igihe bagiye gusenga bagasoma ayo magambo.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga 03/12/2014 basabye ko abahindura bibiliya mu kinyarwanda bakwiye guhindura inyito bakareka gukoresha iza kera kuko zafobyaga abafite ubumuga zibita ibimuga ndetse n’impumyi.
Mahirwe Ange afite ubumuga bw’ingingo (amaguru) akaba asengera mu badivantiste b’umunsi wa karindwi. Avuga ko iyo hasomwe imvugo zifobya abafite ubumuga usanga muri bibiliya ngo bibakomeretsa ariko bakihangana kuko aba ari mu rusengero, n’ubwo bibabangamira bamaze kubyakira.

Kanyendaro Pierre ufite ubumuga bw’ingingo usengera muri kiliziya Gatulika nawe avuga ko iyo agiye mu misa bagasoma ijambo ry’Imana rikoresha amagambo apfobya abafite ubumuga bimubangamira nk’ufite ubumuga, ariko ngo akihangana agapfira muri Nyagasani kuko aba ari mu misa.
Yagize ati “Sinzi rero niba ibyanditse muri bibiliya bazabihindura rwose sinzi. Iyo bavuze ikimuga biradusesereza. Birambangamira cyane, none se ko utaburana nta n’ikibazo kiba mu rusengero. None se wabaza ngo bibiliya kuki mvuze gutyo? Ntago bijya bibaho ahubwo urihangana ugapfira muri Nyagasani. Hakozwe ubuvugizi bigahinduka twakwishima”.
Uretse aba baganiriye na Kigali today, hari n’abandi mu kwizihiza uyu munsi mukuru bagiye bagaragaza ko bibiliya ariho honyine hasigaye imvugo zipfobya abafite ubumuga ndetse ko izo mvugo zibabangamira bityo ko zahindurwa niba bishoboka.

Uhagarariye inama y’abafite ubumuga mu ntara y’Iburasirazuba, Rwamucyo Severe yavuze ko hakiri inzira ndende kugira ngo izi mvugo zicike gusa yizeza ko bavuganye n’umuryango wa bibiliya mu Rwanda bakemera kuzahindura izo imvugo.
Yagize ati “Ni urugendo rukomeye cyane kandi rurerure, ni ikibazo kitoroshye kuko bibiliya ntikunda guhinduka, baravuga ngo Yezu ahumura impumyi, akiza ikimuga. Inama y’igihugu y’abafite ubumuga yaganiriye na sosiété ya bibiliya mu Rwanda yemera kuzahindura, buri buhoro buhoro bizahinduka kandi nibwo tuzaba tugeze ku ntego neza”.
Bigaragara ko uretse abafite ubumuga bumva babangamiwe no ku ruhande rw’abigisha ijambo ry’Imana basoma aya magambo, nabo usanga iyo bageze ahanditse izi mvugo hari ababura uko babyifatamo, bamwe bagatsinda ijambo ikimuga riba ryanditse muri bibiliya bagasoma “ufite ubumuga”.
Hari n’abo usanga basoma amagambo uko ari ariko igihe cyo gusobanura ijambo ry’Imana bagakoresha imvugo idasesereza abafite ubumuga (aho kuvuga impumyi bakavuga utabona”.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|