Ngoma: Imashini za Hydroform zije guca ibibazo by’imyubakire mibi
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma burakangurira abaturage batuye mu mbago z’umujyi ndetse n’abandi bashaka kubaka kwifashisha amatafari akorwa n’imashini ya hydroform.
Itafari ryakoreshejwe imashini ya hydroform rigura amafaranga atanu mu gihe asanzwe agura hejuru y’amafaranga 15. Imashini imwe ishobora gukora amatafari 200 ku munsi.
Ubwo yafunguraga igikorwa cyo gukoresha izi mashini mu murenge wa Rurenge, umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis yasabye abaturage b’uwo murenge ndetse n’abandi muri rusange gukangukira gukoresha aya matafari.

Yabisobanuye agira ati “Izi mashini zije hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’imyubakire irambye. Itafari ryayo riri kugiciro kiza. Inkarakara si nziza ntizemewe mu mujyi wacu”.
Mu karere kose hari imashini za hydroform 14 zibumba amatafari ndetse n’izindi eshatu zibumba amategura.

Abaturage batari barashoboye kubakisha block sima zisabwa, bifuje ko haboneka izo mashini nyinshi kuko niba koko itafari rizaba ridahenze zizakenerwa na benshi.
Umwe yagize ati “Erega akenshi umuntu yubakishaga inkarakara kuko yabaga atabona amafaranga yo kubakisha block sima. Twiteguye kubaka uko biteganywa n’amategeko y’umujyi niba ayo amatafari adahenze”.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|