Ngoma: Barasaba ko amatara amurikira abagenzi ku mihanda yapfuye yakoreshwa

Amatara yo ku mihanda agera kuri 80 niyo yapfuye ataka mu mujyi wa Ngoma ku buryo abenshi bavuga ko amatara yapfuye aruta ubwinshi amazima bigatuma n’ayaka ntacyo akimaze gikomeye kuko bitabuza gutera umwijima.

Gupfa kw’aya matara ngo bihombya abakora umurimo wo gurucuruza amakarita yo guhamagara n’uburyo bwo kohererezanya amafaranga binyuze kuri telephone ndetse n’abatwara abantu ku mugari.

Uru rubyiruko rwemeza ko nyuma yuko bashyiriweho aya matara ku muhanda bakoraga akazi kabo bakageza saa tatu yaba abatwara abantu ku magali cyangwa abacuruza service z’itumanaho (MTN,TIGO na Airtel) none ubu bataha saa 18h00.

Umwe mu bacuruza service za Tigo zirimo amakarita, tigo cash ndetse n’amakarita yo guhamagara yagize ati “Njyewe imikorere mbona itakimeze neza kuko ubu ku mugoroba nibwo abakiriya baba baje bavuye mu kazi ariko mpita mfunga kuko haba hari umwijima kandi dukorera ku mihanda”.

Abandi twasanze bakora umurimo wo gutwara abantu ku magali kuri uyu wa 12/05/2014 nabo bavuga ko kuba amatara yo ku mihanda yarapfuye bituma batagikora neza kuko ubuyobozi bw’akarere ari nabwo bwakagombye gusana aya matara bwababwiye ko batagomba kurenza saa moya z’ijoro bagikora.

Umwe muri bo abisobanura agira ati “Ubundi twarakoraga kugeza na saa tatu z’ijoro kuko abagenzi baba bakiri mu muhanda harimo n’ababa bavuye kwiga muri INATEK ariko ubu ntiwakora ngo urenze saa kumi n’ebyiri kuko wagonga abantu kuko haba hatabona».

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngoma, Muzungu Gerard, ubwo aheruka kuvugana n’itangazamakuru mu kwezi gushize kwa kane ,yatangaje ko ikibazo bakizi kandi ko kiri mu nzira yo gukemuka ko byatinze bitewe nuko hari hagishakishwa amafaranga kuko ngo bihenze.

Yagize ati “Kugera ubu twatanze isoko ryo kuyakora bitarenze ukwa gatanu amafaranga azaba abonetse batangire bayakore. Twatunguwe nuko yahise apfa agishyirwaho kandi EWSA idatanga garanti, ibyo byose bituma ari twe twagombaga kuyikoreshereza bisanga tutari twayateganije. Dutegereje amafaranga azava mu misoro y’akarere maze bagahita bayasana.”

Nubwo kampani yatsindiye isoko ryo gusana aya matara itatangajwe, uyu muyobozi yavuze ko gusana itara rimwe bihenze kuko birindira kuzana imodoka za kabuhariwe zifasha kuyasana kuburyo itara rimwe rizatwara amafaranga agera bihumbi 150 y’ u Rwanda.

Umugi wa Ngoma wari washyizwemo amatara ku muhanda mu gice kimwe cy’umugi munini aho iyo mirimo yari yakozwe na EWSA ku mafaranga hafi miliyoni 120, kuri kilometro hafi eshatu zashyizweho amatara ku muhanda.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikibazo cya Ngoma ndabona gihuye neza n’icya Gakenke.Ariya matara agomba kuba ari ibiwani n’ubwo adatwara umuriro mwinshi.Naho EWSA yo iyo yamaze gucuruza kabone niyo yaba ipfunyitse amazi ibindi ntimuyibaze.Kigali today izasure umuhanda Gakenke-Nemba hospital,ubu umenya nta narimwe ricyaka kandi nta mwaka aramara.Thanks

NIZEYIMANA Valentin yanditse ku itariki ya: 13-05-2014  →  Musubize

NI byiza ko niba haremejwe ko amatara agomba kujya ku mihanda, hagomba no guteganywa uko azajya akurikiranwa

BAZIBONERA yanditse ku itariki ya: 13-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka