Ngoma: Amata y’ihene arahenze cyane kurusha ay’inka
Nyuma yuko baboneye akamaro k’amata y’ihene n’abayonyeho bagatanga ubuhamya bw’uko yabakuye kure bagiye gupfa kubera intungamubiri nyinshi agira, byatumye ayo mata ahenda.
Ihene zirenga 300 zitanga umukamo zatanzwe mu murenge wa Murama na Rukira n’umushinga wa HEIFER, nizo zatumye aya mata aboneka ana tangira no kugurishwa.
Mugihe litiro y’amata y’inka igura 200 Rwf amata y’ihene ku bazoroye zitanga umukamo bayagurishaga umushinga Partners in Health yabaguriraga litro imwe amafaranga ibihumbi bibiri.

Ihene imwe itanga umukamo ishobora gukamwa litro hagti y’enye n’eshehatu. Izo hene za kijyambere zatanzwe zikuwe muri Afurika y’Epfo, aho ihene imwe yageze mu Rwanda iahagze amafaranga ibihumbi 400.
Umwe mu bahawe izi hene witwa Vestine, ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, mu buhamya bwe bwanatumye benshi bamenya akamaro kaya mata y’ ihene kuko bari bamuzi yavuze ko yavuye ku basirikari batatu b’umubiri akagera kubasirikari 1.019 kubera ayo mata.

Yagize ati: “Njyewe mu byukuri nari napfuye kuko iyo ntabona amata y’izi hene simba nkiriho. Narayanyoye none reba uko ngana ntiwamenya ko nigeze gusigara kubasirikari batatu b’umubiri”.
N’ubwo kugera ubu aho umushinga wabaguriraga aya mata y’ihene wahagaze, nabwo ayo mata yihagazeho kuko byibuze kuba mu giturage agura kimwe n’ayinka kandi mbere barayanenaga bitanga icyizere ko azahenda kurusha ayinka.
Kubera kubona ibyiza by’aya mata usanga usanga umwana wayo (ishashi) uhenze cyane kurusha izindi hene. Zimwe mu zo bamaze kugurisha ngo bazigurishaga ibihumbi ijana buri imwe.
Umushinga watanze izi hene wa HEIFER, uvuga ko ushaka gushyiraho ikaragiro ry’aya mata n’uruganda rukora fromage.
Ubuyobozi bw’umurenge n’abahanga mu byamatungo muri aka karere, bemeza ko ubuzima bw’abahawe izi nka bwahindutse bwiza, dore ko bari biganjemo ababana na virus itera SIDA.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze cyane.ndifuza isekurume n’inyagazi 3 kuri izo hene z’umukamo 0788635998.
Mwiriwe ,mwadufasha mukaduhuza nabo bantu bafite izo hene ko twifuzaga kuzorora mudufashije mwaduha numero zabo
Murakoze