Ngoma: Abirukanwe muri Tanzania bahawe mitiweli banigishwa imyuga ngo biteze imbere
Umuryango Humura ukorera mu karere ka Ngoma warihiye ubwisungane mu kwivuza abana 100 birukanwe muri Tanzaniya batujwe mu murenge wa Rurenge unabaha ibikoresho by’ishuri ndetse wanatagiye kubigisha imyuga itadukaye ngo babashe kwiteza imbere bave mu bukene.
Imyuga bigishwa n’uyu muryago irimo ubwibatsi, ubuhizi, ubworozi ndetse n’ububumbyi hagamijwe ko biteza imbere bakikura mu bukene bwo gufashwa ahubwo nabo bagafasha.
Bamwe mu bahawe ubu bufasha biyemeje ko umwaka utaha batazaba bagikeneye kurihirwa ubwisungane mu kwivuza ahubwo ko nabo bazaba bafasha abandi batabufite kuko imyuga bigishwa bizera ko izabakura mu bukene barimo ubungubu.

Nyiraromba Josephine, umubyeyi wibana urera abana batandatu badafite ababyeyi utuye mu kagari ka Kigese umudugudu wa Kiyanja avuga ko kurera abo bana bose bitamworohera ariko kubera ubufasa agenda ahabwa n’umuryango Humura yizeye ko umwaka utaha azaba atagifite ikibazo cy’ubuzima kuko uyu mushinga unabigisha umwuga.
Yagize ati “Ndashima cyane uyu mushiga wa Humura, twari dufite ikibazo cy’uko tutishoboye ariko uyu muryango wadufashije uduha mituweli baduhera abana imyenda ndetse abana bacu banabaha amakaye. Ikindi kiza cyane ni uko batwigisa imyuga ubu ntibazongera kuntagira mituweri nzayigurira mbikesa uyu mwuga banyigisa w’ubuhinzi n’ubworozi”.

Umuyobozi w’umuryango Humura, Nkundimfura Jean Claude, avuga ko inkunga batanze yakurikije abantu bakennye bari mu byiciro by’ubudehe babaha mituweri ndetse n’abana 50 bahabwa ibikoresho by’ishuri.
Avuga ko umuryango Humura ukora ibikorwa byo guteza imbere abatishoboye babigisa imyuga ndetse banabafasha mu buzima kuko bafite ivuriro.

Umuyobozi w’umurenge wa Rurenge, Nyamutera Emmanuel, avuga ko mu rwego rw’imibereho myiza abatishoboye bagera ku 150 babakoreye ubuvugizi ngo babone ubwisungane mu kwivuza kandi ko abagera 80 bamaze kubona abazabafasha amadini nayo ngo yemeye kwishyurira abandi. Kugera ubu uyu murenge ugeze kuri 79%.
Umurenge uvuga ko iyi miryango itarabona ubwisungane iyo hagize urwara bavugana n’ikigo nderabuzima, bakabavura mu gihe batarabona ababatangira ubwisungane hanyuma akarere kakazaba kabarihira ayo mafaranga binyuze mu kigega cyo gufasha abatishoboye.

Umuryango Humura ni umuryango ukorera mu karere ka Ngoma ukaba ufasha abaturage batishoboye ubigisha imyuga ngo biteze imbere, unafasha urubyiruko mu kwiga imyuga, uyu muryango ufite ivuriro aho uvura abagera kuri 800 ku kwezi.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
iki gikorwa cyo gufasha aba banyarwanda bavuye mu gihugu cya tanzania ni icyo kwishimirwa kandi kubisha kwihangira imirimo ni byiza kuko usanga batahora bafashwa kandi bafite ingufu, babafashe kwifasha
BYABA BYIZA LETA NABANDI BABIFITIYE UBUBASHA ITEGUYE
UBURYO BWO KWEGERANYA INKUNGAZO GUFASHA ABO BANTU NKUKO HASHYIZWEHO IKIGEGA
CYAGACIRO DVPMNT MURAKOZE
.