Ngoma: Abavugabutumwa barasabwa kudasabiriza itike mu rusengero
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, aranenga abantu badakora bakirirwa mu masengesho maze bajya kubwiriza ubutumwa bagasaba abakristu kubashakira amatike.
Ibi yabivuze kuri uyu wa 18/09/2012 ubwo yari mu murenge wa Rukumberi aho yashimiraga abaturage b’akarere ka Ngoma umurava wabaranze mu gukora bagahesha akarere kabo umwanya mwiza mu mihigo.
Muri iki gikorwa yavuze ko gukora ukanasenga aribyo byonyine bitanga umusaruro mwiza, kandi ko bidasigana kuko iyo ukoze kimwe ikindi ukakireka bitagenda neza.
Aha niho yanenze cyane abantu birirwa mu byumba by’amasengesho bakanararamo maze ntibakore, bagera mu nsengero bagiye kwigisha ubutumwa bagatangira gusabiriza amatike abasubizayo.
Yagize ati “Niba ugiye mu byumba by’amasengesho ukabibungamo gusa ntukore utangira gusabiriza. Imana yaremye amatwi yumva kubarusha ni mukore kandi musenge”.
Uyu muyobozi abona ko ibyo abakristu bakorera aba bavugabutumwa babashakira amatike byakabaye bikorerwa imfubyi, abatishoboye ndetse n’abarwayi bo mu mutwe batabasha gukora aho kubikorera umuntu muzima ufite amaboko.
Umukirisito witwa Joseph agize ati “kuba badushuka biroroshye kuko iyo umuntu agaragaje ikibazo nk’icyo abakristo tucyumva vuba. Hari igihe twitanga bikaba byanagera ku bihumbi ijana nk’iyo avuye hanze.”
Iki kibazo kigaragaye mu gihe hirya no hino usanga hari abantu baturuka impande n’impande mu gihugu ndetse no hanze yacyo bavuga ko baje kubwiriza ubutumwa bwiza.
Haba harimo ababyihisha inyuma bagashuka abakristu bagamije kubacyuza utwabo ariko ngo hari n’abandi baba batumwe n’Imana kandi bigatanga umusaruro mwiza.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|