Ngoma: Abaturage bifuza ko mu gishushanyo mbonera cy’umujyi hakwitabwa ku byiza nyaburanga n’ibikorwa by’iterambere
Abatuye mu mbago z’umujyi w’akarere ka Ngoma barasaba ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cyawo hazibukwa gushyiramo ibyiza nyaburanga n’ibikorwa remezo by’iterambere abaturtage bakenera.
Hari kuri uyu wa kane tariki ya 06/11/2014 ubwo berekwaga igishushanyo mbonera cy’uburyo bifuza ko umujyi wa Ngoma waba umeze mu gihe kiri imbere.
Umujyi wa Ngoma ufite imbogamizi z’imiterere yawo bitewe n’uko ibice binini bigizwe n’imisozi ihanamye.
Igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Ngoma kigizwe n’utugari twose tw’umurenge wa Kibungo, akagari ka Nyamagana ko mu murenge wa Remera ndetse n’akagari ka Karama ko mu murenge wa Kazo.

Ahateganijwe guturwa muri uyu mujyi hangana na 25%, ubucuruzi bwahariwe 14% na ho inganda zikagira 15,8%.
Nk’uko bigaragara kuri raporo yamurikiwe abaturage ijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi, inzu izubakwa mu mujyi iciriritse izaba ifite agaciro ka miliyoni 35 ndetse n’iziyarengeje bitewe n’uko uwubaka yifite.
Bamwe mu batuye aka karere baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bishimira uburyo iki gishushanyo kizashyirwa mu bikorwa maze basaba ko hashyirwamo n’ibintu nyaburanga, birimo ibiyaga ndetse n’ibikorwa remezo nk’imihanda n’amavuriro.
Bagumire Faustin, utuye muri uyu mujyi nyuma yo kureba amashusho ndetse no gusobanurirwa, yavuze ko nigishyirwa mu bikorwa hazaba heza cyane kandi hateye imbere.
Yagize ati “ishyizwe mu bikorwa yewe ngira ngo byaba ari nko mu burayi, muri rusange nabonye ari cyiza pe. Nkanjye niteguye kubaka iriya nzu ya 35. Icyo dusaba akarere ni ukuzana ba rwiyemeza mirimo n’imishinga ituma tubasha kubona akazi”.

Kabatesi Daria nawe utuye muri uyu murenge yavuze ko yishimiye cyane ko hagiyeho umurongo ngenderwaho w’iterambere bituma buri muturage atangira kwiha intego y’uburyo yakubaka.
Yagize ati “mbona bizashoboka kubaka ariya mazu kuko iyo umuturage yiyemeje ikintu akigeraho, ubuyobozi nibubegera bukabaganiriza bakabyumva gahoro gahoro bazabigeraho bagana amabanki, kandi abatishoboye bagurirwe. Ntabwo byoroshye kubaka iriya nzu ariko nitwiha intego tuzabishobora”.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu, Mupenzi George asubiza ku kibazo cy’uko amazu ateganyijwe kubakwa muri uyu mujyi ari hejuru cyane, yasubije ko iyo bakora igishushanyo mbonera badashingira ku bushobozi bw’umuturage icyo gihe gikorwa kuko kiba kizamara igihe kinini gishyirwa mu bikorwa, ahubwo ko hashingirwa k’uko bifuza umujyi waba umeze mu myaka runaka.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
hazagenderwe ku busabe bw’ibya benshi dore ko uyu mujyi ari bo unafitiye akamro bityo aka karere nako gasirimuke dire hari hashize igihe intara y’uburasirazuba nta hantu hafatika heza ifite