Ngoma: Abanyeshuri bo muri za kaminuza barasabwa kutitwaza amasomo ngo basibe umuganda rusange
Abanyeshuri biga muri za kaminuza zibarizwa mu karere ka Ngoma ndetse n’abarimu babo barasabwa kujya bitabira umuganda rusange w’ukwezi nk’abandi Banyarwanda aho kwitwaza impamvu z’amasomo bakawusiba.
Mu karere ka Ngoma habarizwa amashuri makuru ariyo INATEK, ishuri rikuru ry’ubuganga, Open University Of Tanzania ndetse na IPRC/East.
Bamwe mu banyeshuri bo muri izi kaminuza ngo usanga batitabira umuganda rusange usoza ukwezi maze bakiryamira aho bacumbika bavuga ko ngo bari gukora T.P (Travaux pratique). Ndetse ngo abandi ugasanga bize mu ishuri ku munsi w’umuganda.
Ku muganda rusange wakozwe tariki 25/01/2014, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yumvikanye kuri radio Izuba ivugira mu karere ka Ngoma, yiyama abanyeshuri ndetse n’abarimu badakora umuganda maze abibutsa ko ari inshingano gukora umuganda ku muturarwanda.
Yagize ati “Iyo batumiye ikigo runaka ngo gikore umuganda ugasanga hitabiriye umukuru w’ikigo gusa ibyo si byiza bagakwiye gufatirwa ibihano, ariko ikibazo gikomeye cyane ni abanyeshuri bo muri za kaminuza umunsi w’umuganda usanga biryamiye, bakwiye kwitabira kuko nabo ari Abanyarwanda.”
Bamwe mu banyeshuri biga muri kminuza zavuzwe bavuga ko igiteye ikibazo aruko hari abarimu usanga bapanze amasomo ku munsi w’umuganda maze bigatuma bajya kwiga kandi ubundi bari bazi ko nta gikorwa cyasimbura umuganda w’igihugu.
Umunyeshuri utifuje ko izina rye rivugwa yagize ati “Twebwe bitewe nuko twiga muri week-end, kuri uyu muganda w’ukwa mbere twabwiwe ko tuza kwiga mwarimu ahari kuva saa moya ari bwigishe, ubwo byabaye ngombwa ko tujya kwiga.Yego ntago abanyeshuri bitabira umuganda pe ariko no kwigisha mu masaha y’umuganda nabyo sibyo.”
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bayobora ahacumbika abanyeshuri bo muri kaminuza bavuga ko abo banyeshuri kubabona ari ikibazo kuko bigira mu byumba byabo bakiryamira mu ganda ntibaboneke ukababona umuganda urangiye.
Hari naho ngo biba ngombwa bakajya kubirebera mu bipangu aho bacumbika maze bakaza kuwukora bisa naho aruko bashyizweho igitsure kuko ngo ntababa bashaka kwibwiriza.
Mu Rwanda umuganda rusange ni itegeko ndetse n’uwawusibye hateganijwe ibihano birimo amande y’amafaranga, nyamara usanga bidakunda gukurikizwa ahenshi.
Mu nama y’umushyikirano iheruka, umuturage umwe wo mu karere ka Ngoma yari yavuze ko umuganda iwabo udakorwa neza bikaba bituma imihanda mito yo mu midugudu yarasibye kandi ubundi yarajyaga ikorwa n’imiganda rusange.
Mu rwego rwo gukangurira abaturage kwitabira umuganda no kumenyeshwa akamaro kawo, uwa gatandatu wo kuri 25/01/2014 mu ntara y’Iburasirazuba hose habaye umuganda udasanzwe wo gukangurira abaturage kwitabira ibikorwa by’umuganda.
Uyu muganda wari witabiriwe cyane. Uretse aba banyeshuri bavugwa ko badohotse mu kwitabira umuganda, muri rusange ubona abandi batuye umugi wa Kibungo bitabira ibikorwa by’umuganda nkuko byagaragaye mu muganda w’uku kwezi kwa mbere.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo koko bakwiga bagira bamenye ko ibi no gukora umuganda bikienewe kuko burya udakorwa buri gihe. bajye banyaruka bakore maze bagaruke bige ndabona ntacyo byatwara