Ngoma: Abanyarwanda 31 birukanwe muri Tanzania basubijwe mu miryango yabo

Bamwe mu Banyarwanda birukanwe muri Tanzania bivugwa ko badafite ibyangombwa byo kuhaba barafashwa guhura n’imiryango yabo mu Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19/09/2013 Abanyarwanda baherutse kwirukanwa muri Tanzania bakomoka mu karere ka Ngoma bagejejwe ku biro by’aka karere ngo bagezwe mu mirenge baturukamo.

Aba Banyarwanda badutangarije ko baje nta kintu na kimwe bafite kubera ko birukanwaga batunguwe aho babasanze ngo bakabapakira imodaka bakabazana mu Rwanda. Bavuga ko ngo hari nabo bateshaga impinja.

Umugore umwe wari ukikiye umwana yatubwiye uko yasize bimeze muri Tanzania agira ati “Abanyarwanda bariyo benshi cyane kandi bari guhohoterwa bahigwa n’amacumu ndetse dufite impungenge ko hari n’ababa barishwe. Abanyarwanda bariyo benshi nta n’ubwo bazashirayo rwose.”

Uyu mu mama yakomeje atangariza itangazamakuru ko Abanyarwanda basigaye mu Tanzaniya bifite birirwa babarya amafaranga babashukisha icyangombwa cyitwa permit ngo bakakigura amashiringi 5000, gusa ngo hahita haza abandi nabo bakabaha gutyo.

Babirukanye nta na busa bafite. Utwo bafite ni utwo bahabwa n'abagiraneza bageze mu nkambi i Kiyanzi.
Babirukanye nta na busa bafite. Utwo bafite ni utwo bahabwa n’abagiraneza bageze mu nkambi i Kiyanzi.

Abandi bari kumwe n’uyu mugore twavuganye nabo bemeza ko bahohoterwa bakamburwa imitungo yabo ndetse ngo bakanabuzwa kuyigurisha ngo kuko ari imari ya Tanzania atari ibyabo.

Amakuru dukesha umwe muri aba Banyarwanda yemeza ko hari abari bafite imitungo myinshi cyane banga kuyivirira ndetse ngo hari nuherutse gukusanya amafaranga yose yari afite arayaca ubundi yimanika mu kagozi ariyahura arapfa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwo ubushize bwari bwatangaje ko icyo bukora cy’ibanze ari ukubafasha kubageza aho baturuka mu miryango yabo hanyuma bakazabakurikirana bari mu miryango yabo.

Ubwo twahageraga mu masaha ya saa cyenda kuri uyu wa 19/09/2013 twasanze bari mugikorwa cyo kubababrura ndetse banandika aho buri wese aturutse ndetse naho agiye nuwo agiye asanga mu muryango we kugirango bashakirwe imodoka ibagezayo.

Benshi mu Banyarwanda birukanwa muri Tanzaniya bavukiyeyo abandi bagiye mu myaka ya 1950 ndetse n’abo usanga bari bagiyeyo vuba ndetse baranafashe amakarita ndangamuntu y’u Rwanda nkuko bamwe babyivugira.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka