Ngoma: Abakozi 250 barishyuza akarere amafaranga bambuwe na rwiyemezamirimo
Nyuma yuko rwiyemezamirimo wakoraga imirimo yo kwagura isoko rikuru rya Kibungo (Ngoma) atereye imirimo kuva mu mwaka wa 2013, abakozi 250 bambuwe na rwiyemezamirimo wataye akazi barishyuza akarere.
Rwiyemezamirimo wataye imirimo yo kubaka ni Ruhumuriza Theobard ufite company “Elite General Contractors Compny Ltd” ari nayo yambuye aba bakozi bubakaga iri soko.
Ubwo umuvunyi mukuru, Aloysie Cyanzayire, yageraga mu karere tariki 22/09/2014, aba bakozi bavuze ko barenganye bakamburwa na rwiyemezamirimo Theobard Ruhumuriza kuva 2012 bubaka iryo soko none ko batazi iyo aba.
Mu gusubiza iki kibazo, umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yavuze ko uyu Theobard Ruhumuriza yahemukiye akarere nyuma yo gutsindira isoko maze agata iri soko imirimo itarangiye ndetse akanabura kuri telephone ye kandi yarambuye abo akoresha.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko nubwo uyu rwiyemezamirimo yataye isoko hari amafaranga yari yaratanze ateganywa n’itegeko rigenga amasoko bityo ko abo bakozi bazishyurwa muri ayo mafaranga. Gusa ngo ayo mafaranga nayo hajemo ikibazo hagati ya banki yagombaga kuyatanga bikaba aribyo byatinjije aba bakozi kwishyurwa.

Umuyobozi w’akarere kandi yasabye abatuye akarere ka Ngoma bakora imirimo itandukanye cyane cyane iy’ubwubatsi kujya bagirana amasezerano n’ababakoresha kugirango nabambura babone uko akurikiranwa mu nkiko.
Umuvunyi mukuru, Cyanzayire Aloysie, yavuze ko icyo kibazo cy’uyu rwiyemezamirimo kigiye gukurikiranwa kugirango abe yashyirwa ku rutonde rwa ba bihemo batagomba gukorana na Leta.
Hari abakozi Theobard Ruhumuriza yakoresheje kuri iri soko baje kwimukira ahandi yimukiye mu karere ka Kirehe ndetse no mu karere ka Gisagara bavuga ko hose yagiye yambura abo akoresha ngo atajya yishyura bityo ko akwiye gufatirwa ingamba akareka kwambura.
Uretse aba bakozi barimo abubakaga n’ababafashaga, hari n’abandi bishyuza uyu rwiyemezamirimo bagiye bamuzanira ibikoresho ntabishyure, aho yakodesheje inzu yakoreragamo n’aho yabikaga ibikoresho ndetse n’umuzamu bose bishyuza amafaranga miliyoni esheshatu n’ibihumbi 567.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|