Ngoma: Abakozi 20 ba Scar Security Company barasaba kwishyurwa ibirarane nyuma yo kwirukanwa
Abakozi 20 ba Scar Security Company icunga umutekano baravuga ko birukanwe badategujwe nyuma yuko bishyuje amezi abili bari bamaze badahembwa bakabwirwa ko bazahita babahemba none amaso ngo yaheze mu kirere.
Aba bakozi ba Scar Security Company birukanwaga mu kwezi kwa 11/2013 bakoreraga ku bitaro bikuru bya Kibungo aho barindaga umutekano. Amezi bishyuza abili ahwanye n’amafaranga ibihumbi 50 buri muntu ariko ngo hashize amezi amezi atandatu basiragizwa babwirwa ko bazishyurwa none amaso yaheze mu kirere.
Bamwe muri aba bakozi barimo n’abagore baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko kutishyurwa byabagizeho ingaruka nyinshi zirimo kwirukanwa mu mazu bacumbikagamo ndetse no kubura uko bishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Ubuyobozi bwa Scar Security Company buhakana ko bambuye abakozi babo ndetse nayavuga ko birukanwe kubera kwishyuza, ahubwo bukavuga ko umukozi yirukanwa aruko afatiwe mu makosa arimo ayubujura cyangwa ubufatanyacyaha mu kwiba.
Ku murongo wa telephone, Karemera ushinzwe abakozi muri Scar Security Company, ubwo yabazwaga n’itangazamakuru iby’iki kibazo yasubije ko icyo kibazo ntacyo bazi anasaba ko biramutse bimeze bityo aba bakozi babegera ku biro maze bagakemurirwa ikibazo. Akomeza avuga ko company yabo nta mukozi bigeze birukana adahawe umushahara we.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo biterwa ni mpnvu zitandukanuye ?
so bihanagane
NUBWO UYU MUYOBOZI AHAKANA KO AYO MAKURU ATARI YO NUBU BIRIHO AHO ABAKOZI BARENGA MIRINGO ITANU(50)BIRUKANWE KU IPOSITA BAKORERAGAHO (KIST) MURI UKU KWEZI KWA GATANDATU NTIBABASHYIRA KUYANDI MA POSITA NDETSE NTIBANABAHEMBA. ABABO KUVA BATANGIRA GUKORA BAHEMBWAGA HABAYEHO KWIGUMURA KUKAZI TWE TUKABA TUBONA ARI UMUCO WA SCAR SECURITY CO LTD.,BIKABA ARI IKIBAZO GIKOMEREYE ABO BAKOZI KUBA BARAMAZE IGIHE BAKORA NTIBAHEMBWE KANDI NAKAZI KAGAHAGARARA NDETSE NABARI MU KAZI ICYO KIBAZO BARAGIFITE KUBA BAMAZE AMEZI ABIRI NIGICE BADAHEMBWA NO KUDAHA CONTRACT ABAKOZI BAMAZE AMEZI AGENWA NITEGEKO KUBWIBYO UBUVUGIZI BWABO BAKOZI BURACYENEWE. THANKS.
NUBWO UYU MUYOBOZI AHAKANA KO AYO MAKURU ATARI YO NUBU BIRIHO AHO ABAKOZI BARENGA MIRINGO ITANU(50)BIRUKANWE KU IPOSITA BAKORERAGAHO (KIST) NTIBABASHYIRA KUYANDI MA POSITA NDETSE NTIBANABAHEMBA,BIKABA ARI IKIBAZO GIKOMEREYE ABO BAKOZI KUBA BARAMAZE IGIHE BAKORA NTIBAHEMBWE KANDI NAKAZI KAGAHAGARARA NDETSE NABARI MU KAZI ICYO KIBAZO BARAGIFITE KUBA BAMAZE AMEZI ABIRI NIGICE BADAHEMWA NO KUDAHA CONTRACT ABAKOZI BAMAZE AMEZI AGENWA NITEGEKO KUBWIBYO UBUVUGIZI BWABO BAKOZI BURACYENEWE. THANKS.