Ngoma: Abafungwa n’abagororwa bashyigikiye gahunda ya “Ndi umunyarwanda”

Kwimakaza ukuri ni umwe mu mihigo abafungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Ngoma bihaye, kuri uyu wa 23 Nzeli, ubwo basozaga ibiganiro by’iminsi ibiri bahabwaga kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Izi ntego zifashwe n’aba bafungwa n’abagororwa zagaragajwe n’ibyavuye mu matsinda bagiye bakora bavuga ku ngingo zitandukanye ziri muri iyi gahunda ya ndi umunyarwanda, aho basabye ko iyi gahunda yakomereza mu ma Clubs kuko bayishimiye.

Aba bagororwa bavuga ko gahunda ya ndi umunyarwanda izabafasha kwimakaza umuco w’ukuri n’urukundo haba hagati muri bo mu gihe bakiri muri gereza. Ku bazasubizwa mu muryango nyarwanda nyuma yo gufungurwa, Ndi Umunyarwanda irabategura kuzagenda batanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Mu bindi biganiro bahawe muri iyi minsi ibiri hagarutswe ku nzira y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, gusesengura ibibazo bikomoka ku mateka y’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banabwirwa ko bafite uruhare mu kubibonera umuti.

Abafungwa n'abagororwa bahawe ibiganiro kuri gahunda ndi umunyarwanda barayishimiye basaba ko yakomereza mu ma Clubs.
Abafungwa n’abagororwa bahawe ibiganiro kuri gahunda ndi umunyarwanda barayishimiye basaba ko yakomereza mu ma Clubs.

Pasteur Deo Gashagaza, komiseri muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge avuga ko icyifuzo cyagizwe n’aba bagororwa n’abafungwa cyuko gahunda ya ndi umunyarwanda yakomeza aho kuba irangiranye n’iyo minsi ibiri bahawe yavuze ko bagishyigikiye kandi kigiye gushyigikirwa n’inzego zitandukanye.

Yagize ati « Icyo cyifuzo kigomba gushyigikirwa cyane cyane ko twari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma ndetse nawe akaba avuga ko bikwiriye, wabonye ko n’ubuyobozi bwa RCS ku rwego rw’igihugu bwari buhagarariwe twese tukaba twumva ari umukoro wacu mu kubafasha muri urwo rugendo.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice ,yasabye aba gororwa muri gereza ya Ngoma kurangwa ko impano iruta izindi ari kumenya ko wakoze icyaha no kugisabira imbabazi.

Yagize ati “Impano isumba izindi Imana yahaye umwana w’umuntu kumenya ko yakosheje, kumenya icyaha cyawe. Noneho wamaze kumenya ko wakosheje ubasha gusanga uwo wakoshereje uti mbabarira.”

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge itangaza ko ibi biganiro bikorwa hagamijwe kugaragariza abagororwa ko bakwiye kwibona muri gahunda zose z’igihugu.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 1 )

ndi umunyarwanda ni gahunda nziza buri muntu akwiye kugira iye maze ubwiyunge bugasagamba mu banyarwanda kuko ari icyungo nyuma y’uko imitima y’abanyarwanda imenetse kubera jenoside yakorewe abatutsi hakaza urwikekwe hagati y’abayikoze n’abayikorewe

gashumba yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka