Ngoma: ADEPR yatangiye kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu biterane

Abakirisito b’itorero rya ADEPR bo mu karere ka Ngoma batangiye urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge, binyuze mu biterane bizajya bibera hafi yaho bikunda kunywererwa.

ADEPR ngo yafashe umwanzuro wo gusengera abantu banywa ibiyobyabwenge nyuma yo kubona abantu benshi biganjemo urubyiruko bari guhura n’ingaruka zikomeye ziterwa no gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR mu ntara y’Uburasirazuba, Pasteur Bushayija Jean Bosco, yavuze ko nyuma yo kuvugana n’ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba batangije ibiterane hirya no hino muri iyi ntara byo kurwanya ibiyobyabwenge mu gihe kingana n’ukwezi.

Mu ndirimbo no mu kadiho niho banyuza ubutumwa buhamagarira abantu kureka ibiyobyabwenge no kugarukira Imana.
Mu ndirimbo no mu kadiho niho banyuza ubutumwa buhamagarira abantu kureka ibiyobyabwenge no kugarukira Imana.

Yagize ati “Twari twihaye ukwezi kwa munani ariko bishobora gukomeza kandi twizera ko bizatanga umusaruro mwiza kuko hari n’abagaragaraye bagiye babireka babifashijwemo n’abakirisito babagiriye inama bakanabasengera Yesu akabakiza”.

Mu giterane cyabaye tariki 18/08/2013, bamwe mu baretse gukoresha ibiyobyabwenge batanze ubuhamya harimo uwari warahawe izina rya Mafiya kubera uburyo yari yarazengereje umujyi wose ahungabanya umutekano, ari nako afungwa ariko ngo nyuma yo gusengerwa no kugirwa inama yarabiretse.

Yagize ati “njyewe nafunzwe imyaka irenga irindwi nzira ibiyobyabwenge. Nanywaga iby’inaha nkajya na Uganda kuzana ibitaboneka inaha, za kokayine, mayirungi n’ibindi. Nari narabaye nabi cyane ariko mpagaze aha mvuga ubuntu Yesu yangiriye.”

Uyu muhungu wahabwaga izina rya Mafiya byagaragaye ko abantu bari bamuzi ku bikorwa bibi kuko bose batangariraga ko yabiretse ubu akaba asenga.

Uwari waje ahagarariye inzego z’umutekano muri iki giterane nawe yatanze ubuhamya bw’uwo muhungu Mafiya avuga ko atatekerezaga ko ashobora kureka ibiyobyabwenge.

Yavuze ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge ruramutse ruhagurukiwe n’amadini agafatanya na Leta byatanga umusaruro mwiza kuko imbuto zabyo zatangiye kugaragara.

N'inzego za Polisi zari zitabiriye iki giterane.
N’inzego za Polisi zari zitabiriye iki giterane.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, nawe yashimye igitekerezo ADEPR yagize maze abasaba ko ibyo biterane bazajya babikorera ahantu bakeka ko haba ibiyobyabwenge ndetse na hafi y’ahantu haba utubari bakeka ko bihacururizwa.

Yagize ati “Muri uru rugamba nk’abakiristo murasabwa kwitanga no kudatinya kuko gukura abantu mu biyobyabwenge ariyo minyago muzamurika mu ijuru, niyo izatuma muhabwa ibihembo byinshi mu ijuru. Ni mutangire mwigishe urugo ku rundi .”

Kimwe n’ahandi mu gihugu, mu karere ka Ngoma naho hagaragara abantu bakoresha ibiyobyabwenge biganjemo urubyiruko ndetse bamwe bakabagiraho ingaruka z’uburwayi bwo mu mutwe.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 1 )

Niba se ibiyobyabwenge byarageze no mu matorero, ubwo uRwanda turagana he?? Ahubwo bazashyire na police yo mu madini, ijye ifata ababinywa n’ababicuruza.

Umwali yanditse ku itariki ya: 19-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka