Ngo umugabo we wari muri FDLR yamuzanye kuba i Goma kuko ni hafi y’aho yakoreraga
Uwamahoro Sarah washakanye na Hitimana Dieudonne wari umurwanyi wa FDLR mu mashyamba ya Kongo, kuri uyu wa Gatatu tariki 14/05/2014 yakiriwe mu Karere ka Musanze, avuga ko babanje kuba i Nyabyondo mu Karere ka Masisi umugabo aza kumwimurira mu Mujyi wa Goma kuko hari hafi y’aho FDLR yakoreraga ibikorwa byayo.
Uwamahoro Sarah ni umubyeyi w’abana babiri akaba yari amaze imyaka 20 ari mu buhungiro mu burasirazuba bwa Kongo kuko yavuye mu Rwanda muri 1994 afite imyaka irindwi gusa.
Uwamahoro ukomoka mu cyahoze ari Prefegitura ya Kibuye yahunganye n’ababyeyi be ariko agira ibyago baraburana. Ngo yaje gushaka umugabo witwa Hitimana Dieudonne wari umurwanyi wa FDLR ukomoka mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muko.
Nk’uko abivuga, ngo babanje kuba i Nyabyondo muri Masisi nyuma umugabo we amwimurira i Goma hafi y’aho umugabo we yakoreraga, akaba yari ahamaze hafi umwaka n’igice.
Uwamahoro uvuga amagambo make, yagize ati: “Nabaga i Goma kuri Terminus... nari mpamaze umwaka n’amezi atanu. We yaranyimuye kuko hari hafi y’aho yakoreraga hafi ya Goma...”.

Ibi bishimangira amakuru yavuzwe ko kuva ingabo za Kongo (FARDC) zifatanyije n’ingabo za MONUSCO zatangira urugamba rwo guhashya umutwe wa M23, abarwanyi ba FDLR babibafashijemo bigatuma begera umupaka w’u Rwanda.
Ngo yabaga i Goma acuruza kugira ngo abashe kubaho, umugabo we akamusura rimwe na rimwe, ubundi bakavugana kuri terefone amubaza uko ameze n’abana.
Uwamahoro kandi atangaza ko umugabo we yamubwiraga ko Imana yenda kubasubiza bagasubira mu Rwanda. Mu minsi ishize, yamenye amakuru ko yaguye mu mashyamba maze afata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda.
Afite icyizere cy’uko agiye gutangira ubuzima bushya, na we agasa nk’abandi dore ko asa nabi kubera ubuzima bubi yari abayeho. Ati: “mu Rwanda ni heza pe! Kuharebera ku isura ni heza ariko nta kindi cyiza nari nahabonera. Ndabona abantu bahari ari beza nimenyera nanjye nzaba mwiza.”
Mukashema Clemence, umukozi w’umushinga ushamikiye kuri Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi n’imiryango mpuzamahanga avuga ko bafasha abahungutse babubakira ndetse banaboroza amatungo kugira ngo babafashe gusubira mu buzima busanzwe.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014, mu Karere ka Musanze hamaze kwakirwa Abanyarwanda batahutse bagera kuri 76.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|