Ngo kwitabira amatora ya Perezida w’Amerika bimugizeho ingaruka
Umuyobozi w’ishyaka PS-Imberakuri, Mukabunane Christine, aravuga ko amakimbirane yo guhagarikwa ku mwanya we yatewe n’uko yasabwe amafaranga yavanye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akanga kuyatanga.
Uyu muyobozi avuga ko akiva muri Amerika nyuma y’amatora ya Perezida Obama, ngo yagiye yakira ubutumwe bugufi kuri terefone, bumusaba ko yazana ku mafaranga yavanye muri Amerika.
Uku kwanga gutanga aya mafaranga, byatumye bamwe mu banyamuryango b’ishyaka bafata icyemezo cyo kumuhagarika ku mwanya wo kuyobora ishyaka.
Itangazo rihagarika Mukabunane ryashyizwe ahagaragara tariki 21/01/2013 rivuga ko ubuyobozi bwariho buvuyeho hagiyeho ubundi aribo Niyitegeka Augustin ari nawe umuyobozi w’ishyaka ndetse na Pasiteri Hakizimfura Noel umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi w’iri shyaka.

Iri tangazo rikavuga ko Mukabunane ahagaritswe kubera imyitwaririre mibi yagaragaje, uburiganya ndetse ngo no kubeshya inzego za Leta.
Mukiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki 26/01/2013, Mukabunani yavuze ko abavuga ko bamuhagaritse bibeshya kuko nta bushobozi babifitiye kuko n’ubundi ngo bari barahagaritswe mu ishyaka kubera imyitwarire mibi yabo.
Mukabunane avuga ko ibi byose ababikora babiterwa n’uko bumvise ngo yagiye muri Amerika k’ubw’ishyaka bagashaka ko yabaha ku mafaranga yavanyeyo.
Ikindi yagarutseho, ngo ni uko buri gihe iyo amatora yegereje, ngo hari abanyamuryango bamwe na bamwe bashaka gushyushya imitwe y’abantu.
Mukabunane yitabiriye gukurikirana uko amatora ya perezida wa Amerika akorwa nk’umwe mu bayobozi b’amashyaka bakiri bato muri Africa “young Africa Leaders”.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
uziko nemeye! hari ayo bamuhaye ngo azanire ishyaka se! niba ugiye muri mission , maze ukizirika umukanda ango uzagire icyo utahana bivuga ko wabikoreraga bo! niba ari amafaranga bamuhaye yo kuzanira ishyaka ayatange ariko niba ari aye ku giti cye bamugeneye nta mpamvu yo kuyatanga! ni inda nini pe !mission bamugenera nk’umuntu si nk’ishyaka kuko aribyo bos ebari guhaguruka bakagenda
none sec nyine niba yarayabonye menshi kdi ayacyesha ishyaka kuki atabahaho. nabatumire abaguririre urwaga dore ko benshi arirwo banywa hanyuma nawe bamureke.
ninde ninde ninde wabimenya,...............
Hoya niba ayafite nabaheho. Ndetse yibuke kugemurira nuwarishinze nubwo afunze. Amenyeko rwose ayo mahirwe ayakesha abashinze ishyaka. Kubima rero kwaba ari ukwikubira kandi hari abafatanya bikorwa.
Ariko nabwo niba utwo yazanye ari duke ugereranije n’ubukene afite, bagenzi be nibamubabarire abanze asonzoke nabo bizabageraho.
ndabona amaze no kubyibuha da
niba yarazanye se yangiye iki kuyatanga?ahubwo se mwe muzi umubare wa ma euro yazanye kugirango mumufatire umwanzuro?