Ngo hari inzoga zo mu mashashi zidafatwa nk’ibiyobyabwenge
Komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda mu nteko ishinga amategeko igiye gukora ubuvugizi ku nzoga zo mu mashashi zitabarwa mu biyobyabwenge.
Ni mu gihe kuri uyu wa 03 Mutarama, kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare, hamenywe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 9 n’ibihumbi 290.
Byafashwe mu kwezi k’ Ukuboza umwaka ushize na Mutarama uyu mwaka.

Bigizwe na litiro 645 za Kanyanga n’inzoga zo mu mashashi zirimo Chief na Zebra Waragi ndetse na Kitoko, amakarito 500, byose bifite agaciro ka miliyoni 9 n’ibihumbi 290. Harimo kandi n’urumogi ibiro hafi 5.
Depite Mukandera Ephigenie umwe mu badepite bagize komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya jenoside, wiboneye n’amaso ye ahamenwaga ibiyobyebwenge, yavuze ko zimwe mu nzoga zo mu mashashi zidafatwa nkabyo bagiye kuzikorera ubuvugizi.
Ati “Akabazo gakomeye ni inzoga zitari ku rutonde rw’ibiyobyabwenge zakabaye zihanwa mu rwego rw’amategeko. Ubuvugizi ni ukugira ngo ayo mazina mashya nayo yongerwemo kuko ubundi barafatwa bakarekurwa.”
Inzoga zo mu mashashi zitabarwa mu biyobyabwenge ni Zebra waragi na Kitoko.
Bamwe mu baturage bagira inama abacuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko bangiza ubuzima bw’abantu kandi nabo bakabitakarizamo ibyakabatunze.
Ntamakero Eduard avuga ko abacuruza ibiyobyabwenge baba bikururira gereza n’ubukene ku miryango yabo.
Agira ati “ Ariya mafaranga bamennye ba nyirayo barayavunikiye, barahombye n’igihugu kirahombye. Hariyongeraho igifungo n’ubukene mu miryango. Abantu rwose bakwiye kubireka kuko barica n’abo babiha.”
Polisi y’igihugu ivuga ko irimo kuvugana n’inkiko kugira ngo ibihano bihabwa abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge byiyongere kuko hari abakibikora kubera ibihano bito bahabwa.

Ikindi ngo abazajya babifatirwamo bagiye kujya bajya kuburanira aho batuye kugira ngo n’abandi baturage bamenye ububi bwabyo.
Ohereza igitekerezo
|