Ngo hakenewe kongera ibikorwaremezo ku mupaka wa Cyanika
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe yasabye abikorera bo mu karere ka Burera kwishyira hamwe bakubaka amazu agezweho ku mupaka wa Cyanika.
Guverineri Bosenibamwe Aimé avuga ko kuri uwo mupaka hakwiye kubakwa amacumbi, amazu y’ubucuruzi n’amahoteli byiza kubera ko ari ku irembo ry’u Rwanda, rinyurwaho n’abantu benshi bakenera serivisi zitandukanye.

Kubera ko ibyo nta bihari bituma abinjira mu Rwanda bashaka aho kwiyakirira cyangwa aho kurara heza, hafi ku mupaka bahabura bakigira mu mujyi wa Musanze.
Guverineri Bosenibamwe ubwo tariki ya 24 Gashyantare 2016, yitabiraga umuhango wo gutangiza ibikorwa byo kubaka isoko mpuzamahanga ku mupaka wa Cyanika, yavuze ko ayo mafaranga ajya i Musanze akwiye gusigara muri Burera.
Avuga ko iryo soko rigiye kuhubakwa rigomba kubabera imbarutso bityo nabo bakubaka amazu agezweho. Ariko yibutsa abikorera bo muri ako karere ko ibyo byose bazabigeraho ari uko bishyize hamwe bakareka ingeso yo kuba nyamwigendaho.
Yagize ati “Ntabwo bizumvikana ko muzaba mufite isoko ryatwaye guverinoma akayabo k’amafaranga (Miliyari 1.3Frw) hanyuma ngo mukomeze mwubake twa nyakatsi tw’utubati turi ahongaho. Mwegeranye imbaraga zanyu. Buri wese ku giti cye ntabwo yabishobora. Nutekereza ko uzubaka amagorofa(Etages), ntabwo wabivamo. Nta mafaranga wabona na Banki ntiyayaguha wenyine.”
Abikorera bo mu karere ka Burera bahamya ko nabo bamaze kumenya akamaro ko kwishyira hamwe. Batangiye kwishyira hamwe kugira ngo barebe ibikorwa by’iterambere bakora mu Karere kabo.

Nizeyimana Evariste, ukuriye abikorera bo mu Karere ka Burera, avuga ko hari ibikorwa bateganya gukora ahantu hatandukanye muri ako Karere harimo no ku mupaka wa Cyanika. Icyo bazaheraho ngo ni icyo kugura imigabane muri iryo soko rigiye kuhubakwa.
Ibindi nko kubaka amazu meza ku mupaka bizajya bigenda bikorwa uko imyaka igenda ishira.
Agira ati “Kuri uyu munsi tumaze gukusanya miliyoni 16 kugira ngo tuzaguremo imigabane, itazagurwa n’abanyamahanga…ni intangiriro ariko guhera uyu munsi ejo, ejo bundi, bizaba birenze.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|