Ngo bageze kure babikesha umushinga USAID-EJOHEZA

Abaturage batandukanye bo mu karere ka Karongi baremeza ko ubuzima bwabo bumaze guhinduka kubera imikoranire yabo n’umushinga USAID-EJOHEZA

Umushinga USAID-EJOHEZA, ni umushinga ukomatanyije, aho wibanda ku bice bine by’ingenzi ari byo; guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, gukangurira abantu kubitsa no kuzigama biciye mu matsinda, kwigisha abantu bakuze kwandika no kubara no guteza imbere imirire n’isuku.

Abagenerwabikorwa ba USAID-EJOHEZA bamaze gutera imbere aho boroye ndetse bakanoroza
Abagenerwabikorwa ba USAID-EJOHEZA bamaze gutera imbere aho boroye ndetse bakanoroza

Mu rwego rwo kugaragaza ibyo uyu mushinga umaze kugeraho mu gihe cy’imyaka itatu umaze ukorera mu karere ka Karongi, bagaragaje ko kuva batangira gukorana n’uyu mushinga ubuzima bwabo bwahindutseho byinshi.

Mugabo Jean wo mu murenge wa Mubuga avuga ko yatangiranye n’uyu mushinga ageze ku rwego rubi aho umwana we yari mu muhondo.

Ati: "Natangiye gukorana na EJOHEZA mfite ubuzima bubi, nari mfite umwana ufite ikibazo cy’imirire mibi aho yari mu ibara ry’umuhondo, ariko ntibyatinze kuko nyuma yo kutwigisha gutegura indyo yuzuye no gukora akarima k’igikoni, wa mwana uko bamushyira ku biro ngasanga ariyongera umunsi ku wundi".

Ndayiragije Ismael uri mu itsinda Abadahemuka we ati: Ubu nize ibintu byinshi by’imyuga mbikesha EJOHEZA, ntangira gukorana na SACCO none ubu mfite Atelier irimo ibintu bifite agaciro ka Miliyoni zirenga enye.”

Jyambere Laurien ukuriye ishami rya Tekiniki mu mushinga USAID-EJOHEZA avuga ko nabo ubwabo batiyumvishaga ko uyu mushinga uzagera ku bikorwa nk’ibyo bari kubona.

Jyambere Laurien ukuriye ishami rya Tekiniki mu mushinga USAID-EJOHEZA asanga harabayeho impinduka nyinshi kubera uyu mushinga
Jyambere Laurien ukuriye ishami rya Tekiniki mu mushinga USAID-EJOHEZA asanga harabayeho impinduka nyinshi kubera uyu mushinga

Ati:” Impinduka zabayeho ni nyinshi, urebye nko kwizigamira aho bigeze mu matsinda y’abagenerwabikorwa bacu, nanjye baravuga imibare bikantangaza, kandi bagiye bizigamira bafite intego bashaka kugeraho, niba bagamije kubanza kwishyura Mituweli, guhindura imirire cyangwa se ibindi bakabikora. “

Umushinga USAID-EJOHEZA ukorera mu turere umunani mu Rwanda kuva muri 2012, turimo 3 two mu ntara y’Iburengerazuba aritwo Karongi, Rutsiro na Ngororero, mu kuduhitamo ukaba wararebaga udukennye kurusha utundi aho aka Karongi kari ku mwanya wa 25.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka