Ngo abashakanye byemewe n’amategeko bashwana kubera ko baba batarigishijwe neza
Kuba hagati y’abashakanye basezeranye imbere y’amategeko hakigaragara amakimbirane, ngo byaba biterwa no kuba batabanje kwigishwa bihagije ngo bamenye akamaro k’isezerano.
Gusezerana imbere y’amategeko hagati y’abashakanye ngo bifasha imiryango kubana mu mahoro nta makimbirane ndetse bikanafasha abashakanye gusenyera umugozi umwe, bityo bakabasha gutera imbere.
Abakurikiranira hafi imibanire y’abashakanye bavuga ko ubu hakiri imbogamizi y’uko bamwe basezerana batari bumva akamaro kabyo bigatuma aya masezerano bagiranye atubahirizwa.
Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi, avuga ko bagiye kujya bagenera abagiye gusezerana inyigisho zihagije zijyanye n’umuryango.
Kugira ngo amasezerano akorwa hagati y’abashakanye yubahirizwe, abashakanye bakwiye guha agaciro isezerano baba bagiranye ndetse bakagira umwanya wo kuganira, no kwibukiranya ayo masezerano; nk’uko Senagabo akomeza abisobanura.

Mukangenzi, umugore ubana n’umugabo we ku buryo bwemewe n’amategeko, avuga ko nyuma yo gusezerana n’umugabo we yarushijeho kugira umutima utuje ndetse no kwizerana n’umugabo we.
Ati: “njye nabanye n’umugabo wanjye cyera, ariko twabanje kubana tudaseranye, nubwo nta kibazo twagiranaga ariko numvaga ntatuje ariko nyuma yo gusezerana numvise mugiriye icyizere kurushaho ndetse namukunda birenzeho”.
Mu gihe abashakanye babana barasezeranye biha abana babo umutuzo kuko baba bumva bafite uburenganzira n’ijambo bisesuye; nk’uko Mukangenzi abyemeza.
Nubwo abasezeranye bemeza ko ayo masezerano ari bumwe mu buryo bwakwifashishwa mu guca amakimbirane yo mu ngo, usanga aya makimbirane atari yacika mu Rwanda.
Hari aboneka hagati y’ababana batarasezeranye imbere y’amategeko ariko hakaba n’abasezeranye bakimbirana.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|