Ngo FDLR ntiteze kugira icyo izagezaho igisirikare cyayo

Premier soldat Tuyishime Jean Paul na Caporal Nibishaka Jean Paul batahutse tariki 10/12/2012 bavuye muri FDLR bavuga ko uwo mutwe ntacyo uzageraho kubera kutumvikana. Ngo abayobozi nibo babona inyugu gusa mu gihe abasirikare bato batabona n’isabane yo koga.

Tuyishime Jean Paul na Nibishaka Jean Paul batahutse tariki 10/12/2012 ku mupaka wa Rusizi I.
Tuyishime Jean Paul na Nibishaka Jean Paul batahutse tariki 10/12/2012 ku mupaka wa Rusizi I.

Ibyo rero ngo biri muri bimwe bituma abenshi muri bo bafata icyemezo cyo gutaha kuko ngo amakuru adasiba kubageraho ko bagenzi babo babarushije ubutwari bagataha mbere bamerewe neza mu gihe abasigaye mu mashyamba ya Congo bicwa n’intambara ndetse n’indwara kubera kutagira aho bivuriza.

Abo ni abahoze muri FDLR batahutse ubu bari mu Nyagatare mu karere ka Rusizi.
Abo ni abahoze muri FDLR batahutse ubu bari mu Nyagatare mu karere ka Rusizi.

Kuba rero aba basirikare nabo bahisemo kugaruka mu gihugu cyabo ngo barumva ari ishema kuri bo kuko babashije kugera imusozi. Ngo aho bari bari ntibatoraga agatotsi kubera kwicara barwana n’imitwe yo muri Congo yitwaje itwaro kimwe nabo.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 3 )

Aba se ni abasirakare?Ni urwenya.......!

mukama yanditse ku itariki ya: 12-12-2012  →  Musubize

BAPFANIKI NA BODABODA?

KINGOS yanditse ku itariki ya: 12-12-2012  →  Musubize

muzongere mwarumviae rero mutuze dufatanye?

mwongere yanditse ku itariki ya: 11-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka