Ngo FDLR ntiteze kugira icyo izagezaho igisirikare cyayo
Premier soldat Tuyishime Jean Paul na Caporal Nibishaka Jean Paul batahutse tariki 10/12/2012 bavuye muri FDLR bavuga ko uwo mutwe ntacyo uzageraho kubera kutumvikana. Ngo abayobozi nibo babona inyugu gusa mu gihe abasirikare bato batabona n’isabane yo koga.

Ibyo rero ngo biri muri bimwe bituma abenshi muri bo bafata icyemezo cyo gutaha kuko ngo amakuru adasiba kubageraho ko bagenzi babo babarushije ubutwari bagataha mbere bamerewe neza mu gihe abasigaye mu mashyamba ya Congo bicwa n’intambara ndetse n’indwara kubera kutagira aho bivuriza.

Kuba rero aba basirikare nabo bahisemo kugaruka mu gihugu cyabo ngo barumva ari ishema kuri bo kuko babashije kugera imusozi. Ngo aho bari bari ntibatoraga agatotsi kubera kwicara barwana n’imitwe yo muri Congo yitwaje itwaro kimwe nabo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba se ni abasirakare?Ni urwenya.......!
BAPFANIKI NA BODABODA?
muzongere mwarumviae rero mutuze dufatanye?