Ngamba: Kagame yabazaniye iterambere n’imibereho myiza, ntibifuza kumubura
Ubwo abadepite Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde baganiraga n’abaturage bo mu Murenge wa Ngamba, mu Karere ka Kamonyi ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ivuga kuri manda z’umukuru w’igihugu, kuri uyu wa 3 Kanama 2015, abaturage babatangarije ko bakeneye kuyoborwa na Kagame igihe cyose akiriho.
Ngo babishingira ku kuba ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwarazamuye umurenge wabo ukava mu bukene, ashyiraho gahunda zihariye zo gufasha abatishoboye nka gahunda ya Gira inka, VUP n’ubudehe.

Bernadette Mbyarirehe, umukecuru uhabwa inkunga y’ingoboka muri VUP, yagize ati “Ndya ibishyimbo Kagame ampaye, ndya ibijumba Kagame ampaye , nywa amazi Kagame ampaye, sinari narigeze ndyama kuri matora ariko Paul Kagame yampaye matora, Kagame narambe nasugire nasagambe”.
Abandi na bo bafashijwe kwita ku byo bafite kugira ngo barusheho kwiteza imbere. Uwitwa Mushonganono Emilienne yagize, ati “Uyu musozi wari utuwe n’abakene ariko Kagame yaradukenuye atwigisha kwizigamira. Twifuza ko azatuyobora kugeza ku gupfa kwe ».
Mu gihe abatuye mu Murenge wa Ngamba bavuga ko babagaho mu bwigunge kuko nta gikorwa remezo cyaharangwaga, kuri ubu bishimira ko bubakiwe ibiro by’umurenge, isoko n’amashuri hafi yabo, bakaba bafite n’imihanda ibafasha koroherwa n’ingendo.

Ashingiye ku bikorwa Kagame yakoze, ahereye ku guhagarika Jenoside, Murera Francois Xaveri, avuga ko Abenyangamba biyemeje ko azabayobora kugeza igihe we ubwe azabona bimunaniye kandi na bwo ngo akazabashakira undi yizeye ko ashoboye.
Mu gihe cy’iminsi 15, abadepite bamaze mu Karere ka Kamonyi baganira n’abaturage b’imirenge 12 ikagize ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga; abitabiriye ibiganiro bose bashyigikiye ko iyi ngingo ivugururwa bakongera bagatora Perezida Kagame kuko hari impinduka zagaragaye muri manda ebyiri amaze ayobora.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uwazanye iyi gahunda yo kwegera abanyarwanda ngo ababaze uko babona imiyoborere ya Kagame, ibi bavuga ni sawa rwose kagame yatubereye ingenzi ntitwifuza kumubura