Ngali Holdings yeguriwe inshingano yo kwakira imisoro y’uturere

Sosiyete yitwa Ngali Holdings Ltd yeguriwe inshingano zo gukusanya imisoro n’amahoro byinjizwa n’uturere nyuma y’aho bigaragariye ko amafaranga avamo agenda agabanuka.

Imisoro n’amahoro y’uturere yari isanzwe yakirwa n’uturere binyuze kuri ba rwiyemezamirimo uturere twari twarashyizeho, ariko kuva muri Kanama 2015 izo nshingano zeguriwe Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).

Abayobozi batandukanye mu Ntara y'Iburasirazuba bari bitabiriye iyo nama bagiranye na RRA.
Abayobozi batandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba bari bitabiriye iyo nama bagiranye na RRA.

RRA imaze guhabwa izo nshingano yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga abasora bazajya bifashisha basora, bamwe ntibabwakiriza yombi bitewe n’uko butaboroherezaga.

Gusa icyagoranye cyane ngo ni ugusaba abaturage kujya kwishyura umusoro kuri banki mu gihe bari bamenyereye ko hari abakozi babasanga aho bari bakabaha iyo misoro.

Habanabakize Fabrice uyobora Urugaga rw’Abikorera mu Burasirazuba ati “Ingendo ndende abantu bakoraga bajya gusora zatumye bacika intege, kuko yarebaga gutanga amafaranga y’urugendo agiye gusora 1000 akumva yabyihorera.”

Akomeza agira ati “Ikindi kibazo ni amafaranga banki z’ubucuruzi zishyuza umuntu ugiye gusora kuri banki ngo ni uko atagira konti muri iyo banki. Umuntu kujya gusora 1000 bakamwishyuza n’andi 500 biramugora. Hari nk’umuturage ujya kuri banki atari azi ko bayamwishyuza yagera kuri banki bakamusubizayo agahita afata umwanzuro wo kutazasubirayo.”

Ubu buryo bushya abasora batari bamenyereye bwatumye amafaranga uturere twinjizaga binyuze mu misoro n’amahoro agabanuka cyane.

Urugero ni Intara y’Iburasirazuba yari ifite intego yo kwinjiza miriyari 7,5 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, ariko umwaka ugeze hagati nta na kimwe cya kabiri cy’ayo mafaranga yari yinjiza kuko imaze kwinjiza miriyari ebyiri, nk’uko Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, abivuga.

Avuga ko hakirimo icyuho kinini ku buryo hatagize igikorwa mu maguru mashya hari ibikorwa biba byaragenewe gukorerwa abaturage byahagarara.

Ati “Haracyari ikinyuranyo kinini, nubwo wafata ayo mafaranga miliyari ebyiri zimaze kuboneka ukavuga ngo mu yandi mezi atandatu asigaye tuzabona izindi ebyiri, wasanga ufite ikinyuranyo. Habayemo icyuho, hari ibikorwa biba byaragenewe gukorerwa abaturage bitazakorwa.”

Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, yemera ko hari ikinyuranyo kinini ku misoro yinjira aho biviriye mu maboko y'uturere bigahabwa RRA.
Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, yemera ko hari ikinyuranyo kinini ku misoro yinjira aho biviriye mu maboko y’uturere bigahabwa RRA.

Kuva mu ntangiriro za Mutarama 2016, Ngali Holdings yeguriwe inshingano zo gukusanya iyo misoro ngo harebwe ko icyo cyuho cyavamo, nk’uko byavugiwe mu nama yahuje ubuyobozi bwa RRA n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba tariki 21 Mutarama 2016, hagamijwe gufata ingamba zatuma amafaranga ava mu misoro n’amahoro akomeza kwiyongera.

Ntare Karitanyi wari uhagarariye Sosiyete ya Ngali Holdings yavuze ko biteguye gukora ibishoboka ngo umuhigo w’imisoro uzagerweho.

Ati “Abantu dukoresha bafite ikinyabupfura n’ubushake, kandi bakora buri munsi nta wikendi ibaho. Mudukoreshe tugere ku mihigo kandi mudufashe ahantu hose muzi ko hari isoko rivamo imisoro myinshi muduhe amakuru.”

Guverineri w’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yibukije ko gutanga imisoro n’amahoro ari inshingano ku basora.

Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kuzafatanya n’iyo sosiyete yeguriwe inshingano zo gukusanya imisoro n’amahoro by’uturere bayiha amakuru ikeneye, kuko iterambere u Rwanda rugezeho Abanyarwanda barigizemo uruhare binyuze mu misoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko ni NGALI yahawe akazi si Karitanyi. KUKI SE BITASUBIRA MU MU MABOKO Y’UTURERE KO MBONA N’ABANDI NABO BAHUZAGURIKA; UBWO SE RRA yari yibwiye ko imisoro n’Amahoro mu turere ari nka TVA cg UMUSORO KU NYUNGU.Nabyo kubikurikira ntibiboroheye warangiza ukabaha n’imisoro yo mu Cyaro. Umuntu utandika imineke ngo yijyane kuversa 1000 kuri compte? Uzamukurahe se n’atayatanga. Uzafunga se isoko ryose? Rero kwa MUTANGANA bararifunze.Ariko mwasanze ari ukwibeshya cyane murarifungura;

RRA,UTURERE na MINALOC yewe na sa PROVINCE, bashake impuguke, ibigire uko imisoro n’amahoro mu TURERE byakusanywa au maximum, maze mu mwiherero ibagezeho uko ibibona, mu byunguraneho ibitekerezo, mukore igerageza nk’amezi 3, hanyuma mukore évaluation murebe ibigenda n’ibitagenda, hanyuma mukosore ibitanoze, mushimangire ibifatika gutyo mwubake système irambye aho guhora muhindagura. Ubwo se NGALI izanye irihe korana buhanga.Ni système yaberetse se mwashimye muri nyinshi zari zapiganywe. REKA TUBITEGE AMASO.

G yanditse ku itariki ya: 22-01-2016  →  Musubize

Ndakemanga ubushobozi bwa Ntare Karitanyi. Uko yahombeje ikigo cya Leta yabanjemo nibyo azanye mu misoro.

kamana yanditse ku itariki ya: 22-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka