“Ndi umunyarwanda” igiye gushyirwa mu masomo yigishwa mu mashuri
Mu kiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” cyabereye mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Uburasirazuba (IPRC/East) kuri uyu wa 18/12/2013 ,vice president wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Uwimana Xaverine, yavuze ko iyo gahunda igiye kujya yigishwa mu mashuri.
Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ubwo yatangizwaga mu Rwanda, abantu benshi bagiye batanga ibitekerezo ko mu rwego rwo kurushaho gukangurira urubyiruko kwiyumvamo Ubunyarwanda kurusha kwibona mu moko,iyi gahunda yashyirwa mu masomo atangwa mu mashuri.
Nyuma yo guhabwa ikiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, abo muri IPRC/East bagaragaje ko iyi gahunda ikenewe cyane mu banyarwanda by’umwihariko mu rubyiruko, bamwe mu banyeshuri bifuje ko “Ndi Umunyarwanda” yaba isomo ryigishwa mu mashuri.

Vice president wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, Uwimana Xaverine, asubiza ku cyifuzo cyari gitanzwe na bamwe mu bahabwaga ibiganiro yagize ati “Kugirango tugire igihugu kitarangwa n’abantu bibona mu moko ni byiza ko iyi gahunda yigishwa mu bana bagakura bayizi. Mu byukuri birateganijwe ko iyi gahunda izigishwa mu mashuri ariko haracyakorwa imfashanyigisho muri minisiteri y’uburezi”.
Umuyobozi w’agateganyo wa IPRC/East, Ing Musonera Ephrem, nyuma y’iki kiganiro kuri “Ndi Umunyarwanda” yavuze ko ibiganiro bikangurira Abanyarwanda kwiyumva mu Bunyarwanda bakava mu kwibona mu moko bizakomeza muri IPRC/East ndetse ko hagiye gushyirwaho Club ya “Ndi Umunyarwanda” izajya ibyigisha byumwihariko.
Yagize ati “Ibiganiro nk’uko mwabibonye abanyeshuri wabonaga bafite inyota yo gukomeza gusobanukirwa na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ni gahunda izakomeza muri IPRC/East muri za clubs za “Ndi Umunyarwanda” zigiye gushyirwaho kandi tuzajya tubatumirizaho n’impuguke nkizo mwabonye zibahe ibiganiro”.

Abayeshuri bahawe ibiganiro bashimye uburyo gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ihindura abantu bitewe nuko abantu bigishirizwamo amateka nyayo adashingiye ku ivangura ndetse bakanigishwa kuba Abanyarwanda nyabo.
Hirya no hino mu Rwanda ahagiye hatangwa ibiganiro kuri “Ndi Umunyarwanda” abahawe izi nyigisho bagendaga bavuga ko babohotse mu mitima kuko bamenye ko Abanyarwanda bose ari bamwe ko batandukanijwe n’abakoroni kubera inyugu bazi bafite mu kubatandukanya.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi gahunda ya ndi umunyarwanda ni igitego,umushinga ufite akamaro.la citoyennete rwandaise mbere y,amoko,ndetse Guverinema igasyiraho gahunda ijyanye no kubyigisha,aliko nta guhubuka,kugirango nabayirwanya,babone ko bibesya.igihuza abantu cyose ni cyiza,aliko dushingire ku mateka yacu,kuko niyo asobanura inzira tugomba gucamo,iyi nzira niyo nyayo mbona ikwiriye ngo twiyunge,aliko dusyira mu gaciro.LE constituant yagombye kubisyira mu itegeko nshinga,aliko tutibagiwe n,impavu ,ibi bibaye ngomwbwa,amateka yacu nyine.aliko se wakwanga ukuli ushingiye kuki?yino gahunda niyo yo,kuko izatanga umusaruro.hari ibimenyetso byerekana ko bishoboka.mugire amahoro.
Uwazanye igitekerezo cya ndumunyarwanda Imana imuhe umugisha kuko Imana ijya kurema umuntu yamuremye mu ishusho ryayo ntiyigeze irema amoko.yaravuze ngo baho.
Nk’abitsamuye twese dufashe leta gushimangira iyo gahunda kdni n’abana bacu mu mago bagire impamba ya Ndi Umunyarwanda bajyana mu mashuri!!
Nibyo kabisa kuko biri mu muco nyarwanda kandi uzafasha umuryango Nyarwanda..n’abazadukomokaho bakamenya ko amateka yahindutse nubwo yabayeho ari mabi bakazavukira muri uwo mwuka!!
Icyo gitekerezo ndagishyigikiye cyane kuko ndabizi ko abana wenda ahanini banaba batazi ibijya mbere kuri iyi gahunda..
Yewe ayo na matama atamiye amata sha uwakurenza umupaka wavuga ibindi
iyi gahunda niyihutishwe maze igere mu bana nibo bazayumvisha abana babo kuko abana bazwiho guhindura byinshi, nanjye ndayishyigikiye
iki gitekerezp ndagishyigikiye cyane gusa aha hagakorwa ubushishozi kubazigisha, btavaho bavangira abana bakazavaho babagisha batabikunze ugasanga, bitubyariye amazi nkibisusa. gusa we put our trust in you, kandi abana bigihugu nabanyu am not afraid of anything, vive Rwanda vive Kagame