“Ndi Umunyarwanda” ni urugendo rugikomeza - Madame Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame atangaza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari urugendo rugikomeza kandi buri muntu wese akwiye gukora uko ashoboye kugira ngo itazima, kuko ibitse ipfundo ry’Ubunyarwanda bwari bwarabuze mu Banyarwanda.

Atangaza ko n’ubwo Abanyarwanda benshi batayumva kimwe hakaba hari abatarayemera, abagishidikanya ndetse n’abamaze kuyumva, bisobanuye ko ari urugendo rugikomeza kugira ngo abatarayimenya bayimenye ndetse banayitoze abandi.

Agira ati “Dukunda kubivuga; amateka yacu yadusigiye ibikomere, ariko umuti wabyomora ni ukwiyumvamo Ubunyarwanda, tukaniyemeza kutazongera gutatira iryo sano ukundi, maze ’Ndi Umunyarwanda’ ikatubera koko Icyomoro ndetse n’Igihango.”

Madamu Jeannette Kagame avuga ko "Ndi Umunyarwanda" ari urugendo rugikomeza.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko "Ndi Umunyarwanda" ari urugendo rugikomeza.

Ibi yabitangaje ubwo yafunguraga ihuriro rya karindwi ry’Abanyamuryango ba “Unity Club Intwararumuri”, kuri uyu wa gatandatu tariki 8/11/2014.

Yaboneyeho gutangaza ko mu gihe umwaka ushize u Rwanda rutangiye gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” hari byinshi byahindutse mu mitekerereze y’Abanyarwanda ariko yemeza ko hari n’ibyo bifuje ko byanozwa, n’abato bakifuza ko basangizwa amateka bagasigasira ukuri.

Madame Jeanette Kagame yakomeje avuga ko “Ndi Umunyarwanda” atari ugutanga ubuhamya gusa cyangwa gusaba no gutanga imbabazi. Yavuze ko ari ubuzima bw’Abanyarwanda bwa buri munsi, ikaba n’urugamba bahisemo kandi ruzahoraho.

Ati “Iyo dufashe umwanya, tugasesengura ishingiro ry’uru rugamba, dusanga nta yandi mahitamo twari dufite, kuko kwimakaza Ubunyarwanda ni imwe mu ndangagaciro ishobora guha Abanyarwanda ijabo n’ijambo mu Rwanda ndetse no mu ruhando rw’amahanga”.

Jeannette Kagame avuga ko kwimakaza Ubunyarwanda ari imwe mu ndangagaciro ishobora guha Abanyarwanda ijabo n'ijambo.
Jeannette Kagame avuga ko kwimakaza Ubunyarwanda ari imwe mu ndangagaciro ishobora guha Abanyarwanda ijabo n’ijambo.

Yatanze urugero ku bihugu hirya no hino mu karere turimo ndetse no ku isi ibihugu byashoboye kwiyubaka, byarabigezeho kubera guharanira inyungu rusange (common interest) kandi bishingiye ku ndangagaciro zabo asaba Abanyarwanda ko ari byo byabaranga.

Yavuze ko u Rwanda rufite umwihariko ko rwagize Jenoside ariko rukabasha kuyivamo, ndetse n’Abanyarwanda bakongera kubana none bakaba bari kwiteza imbere. Ariko kugira ngo birambe bisaba gukomeza kwiyumvamo ko ikibahuje ari Ubunyarwanda n’indangagaciro.

Unity Club Intwararumuri ni umuryango washinzwe mu 1996, ushinzwe n’abagore b’abaminisitiri ndetse n’abafasha b’abaminisitiri bari muri guverinoma.

Mu 2007 nibwo watangiye kwemerera n’abagabo b’abaminisitiri cyangwa abagabo bafite abagore b’abaminisitiri kwinjira muri uyu muryango. Ugamije guteza imbere iterambere ry’igihugu nyuma y’aho kigwiriwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amwe mu mafoto yafatiwe mu ihuriro rya karindwi ry’Abanyamuryango ba “Unity Club Intwararumuri”.

Madame Jeanette Kagame hamwe n'abandi bayobozi bagize Unity Club Intwararumuri bitabiriye ihuriro rya 7.
Madame Jeanette Kagame hamwe n’abandi bayobozi bagize Unity Club Intwararumuri bitabiriye ihuriro rya 7.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 8 )

Urwanda n’abanyarwanda nitwe tuzaharanira ko twakikemurira ibibazo byacu! Gahunda ya ndi umunyarwanda mbona ariwo muti uzatugeza ku kubaka igihugu kibereye buriwese, kandi kibereye intangarugero ibindi bihugu.

Karangwa yanditse ku itariki ya: 10-11-2014  →  Musubize

iyi gahunda ikeneye ubukangurambaga ndetse bwinshi kugirangoo twese tuyumve kimwe kandi ikanasaba abayobozi kongeramo imbaraga ndetse no gutanga ingero ku bayobozi kugirango abaturage basobanukirwe neza

Furaha yanditse ku itariki ya: 9-11-2014  →  Musubize

iyi gahunda nayibera umuhamya kuko yatumye nduhuka mu mutima kuva yatangira gushyirwa mu bikorwa kuko nahoranaga ipfunwe kubera ibyaha byakozwe nababyeyi banjye nahoraga numva nanjye hari icyo nishinja kandi mu byukuri ntacyo gusa nabonye inzira nziza yo kubana nabo iwacu bahemukiye ari ukubegera ukabasaba imbabazi kandi ukebareka ko utigeze ubyishimira narabikoze mbasha kuruhuka mu mutima ubu mbanye nabo neza kandi nabo ntibamfata nkumubeshyi iyi gahunda rwose ni ingenzi ahubwo abayobozi bashyiremo imbaraga aho yari yaratangiye kuryamishwa yongere ibyutswe kuko ubuhamya turabufite kandi bwakiza abanyarwanda.

Hitiyise yanditse ku itariki ya: 9-11-2014  →  Musubize

ndi umunyarwanda ni hagunda nziza leta yashyizeho kuko yakijije benshi ibikomere twari dufite ku mitima ibyo jeanette Kagame yavuze ni ukuri abayobozi bakwiye gukomeza gushyiramo imbaraga kugirango bafashe abanyarwanda bose kuyumva ndetse no kuyishyira mu bikorwa.

Ramadhan yanditse ku itariki ya: 9-11-2014  →  Musubize

iyo urebye inyungu ziri muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda nukuri abanyarwanda twese cyane cyane abayobozi twagakwiye kwitabira

agnes yanditse ku itariki ya: 9-11-2014  →  Musubize

Gahunda ya Ndi Umunyarwanda igihe abanyarwanda bose bazaba bamaze kuyitabira no kuyutabira bizatuma dutera indi ntambwe mu rugendo twatangiye rwo kubaka igihugu cyacu no gukomeza iterambere turi twese hamwe nk’abanyarwanda

louise yanditse ku itariki ya: 9-11-2014  →  Musubize

birumvikana cyane mama Rwanda abivuze neza , abayobozi babe intangarugero muri ndi umunyarwanda , muyigishe mubikorwa ninabwo abanyarwanda bazabasha kumva koko agaciro ni akamaro ifitiye imbaga zabanyarwanda

karenzi yanditse ku itariki ya: 9-11-2014  →  Musubize

ndi umunyarwanda isoko y’ubumwe mu banyarwanda, ubwo abayobozi bacu bayishyigikiye reka natwe tuyigire iyacu maze twunge ubumwe

kalisa yanditse ku itariki ya: 9-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka