Ndi Umunyarwanda ni ingabo y’umutamenwa y’u Rwanda - Minisitiri Fazili

Mu gitaramo kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda cyahuje abantu babarizwa mu matorero n’amadini anyuranye akorera mu mujyi wa Butare tariki 26/2/2014, Minisitiri w’umutekano Musa Fazili Harerimana yasobanuye ko iyo gahunda ari ingabo y’umutamenwa y’u Rwanda.

Minisitiri Fazili yagize ati “Ndi Umunyarwanda ni intwaro ya rutura y’iki gihugu (cyacu ndlr). Ni ingabo y’umutamenwa w’uru Rwanda. Ndi Umunyarwanda ni nka kwa kundi igihugu gishaka intwaro ya rutura, ibindi bikavuga ngo nikibona intwaro ya rutura, twebwe nidushaka kukirwanya bizagenda gute? Nidushaka kugikoroniza, bizagenda gute”?

Minisitiri w'umutekano mu gihugu, Musa Fazili Harerimana, abwira Abanyehuye ko Ndi Umunyarwanda ari ingabo y'umutamenwa y'u Rwanda.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Musa Fazili Harerimana, abwira Abanyehuye ko Ndi Umunyarwanda ari ingabo y’umutamenwa y’u Rwanda.

Ngo ni na yo mpamvu abantu bagiye barwanya iyi gahunda, “bagashakisha abantu batandukanye bakabavugisha ku maradiyo atandukanye kuko babonaga igihugu cyacu kigiye gukomera.”

Icyo abandi babivugaho

Cleophas Barore, umwe mu bari batumiwe gutanga ibiganiro muri iyi gahunda, ngo kuba Minisitiri yari amaze kuvuga ko Ndi umunyarwanda ari intwaro ikomeye y’u Rwanda, we atekereza ko ari “ ubundi buryo bwo kuvuga ko ubumwe bwacu buramutse buhari, bufatika,
bwubakitse, nta kindi kintu cyakongera kutumeneramo gituruka hanze ngo cyongere kitumeneremo, abantu bongere kuryana”.

Na none ati “Abanyarwanda gushyira hamwe bizabafasha kwirinda icyaturuka hanze kikaza kubasenyera. Ariko na bo muri uko gushyira hamwe bizabafasha kurushaho kwiyubaka, kuko ibidusenyera ntabwo ari biva hanze gusa”.

Umubare w'abatumirwa ba kure wendaga kungana n'uw'abayoboke b'amatorero bari bitabiriye.
Umubare w’abatumirwa ba kure wendaga kungana n’uw’abayoboke b’amatorero bari bitabiriye.

Martin Nizeyimana wiga mu mwaka wa mbere w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, na we atekereza ko Ndi Umunyarwanda izatuma Abanyarwanda bareka amacakubiri abatanya, hanyuma buri wese ajye yishimira kuba Umunyarwanda.

Ibyo ngo bizatuma buri wese aharanira ko igihugu kimererwa neza, bityo ntihagire uwabonera aho amenera ngo aze gutanya Abanyarwanda.

Igiterane cyitabiriwe na bake

Iki giterane kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda cyari cyatumiwemo abantu bose batuye mu mujyi wa Huye babarizwa mu matorero n’amadini anyuranye ariko cyitabiriwe n’abantu bakeya.

Muri sitade ya Kaminuza y’u Rwanda, hari hicayemo abantu bakeya cyane, ku buryo witegereje wasanga umubare wabo waranganaga n’uw’abatumirwa baturutse kure hamwe n’abayobozi b’amatorero.

Ubuke bw’abari bitabiriye iyi gahunda bwateye Bishop Gasatura wo muri EAR kubisabira imbabazi abari batumiwe muri iyi gahunda, umukuru muri bo akaba yari Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Musa Fazili Harerimana.

Bitabiriye Ndi Umunyarwanda mpuzamatorero ari bakeya.
Bitabiriye Ndi Umunyarwanda mpuzamatorero ari bakeya.

Bishop Gasatura yagize ati “umunsi nk’uyu wakabaye witabiriwe cyane. Imana itubabarire, namwe mutubabarire. Ubutaha ba nyakubahwa, tuzaba twakoze umurimo wacu uko bigomba ku buryo iyi sitade izaba yakubise yuzuye.”

Aha ariko Minisitiri yavuze ko kuba haraje abantu bake ntacyo bitwaye agira ati “abaje bake bandutira abenshi bataje. Ni bo bazadufasha guhindura imyumvire y’abataje.”

Martin Nizeyimana wiga mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi muri Kaminuza y’u Rwanda na we ati “ntekereza ko abantu baje ari bakeya kubera ko bamwe bari mu mirimo itandukanye abandi kubera ko batarumva neza akamaro ka Ndi Umunyarwanda, ariko buke bukeya bazagenda babyumva kandi bitabire kurushaho.”

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 2 )

ndi umunyarwanda ryakatubereye ifunguri ryaburi munyarwanda wese aho ava akagera kuko niryo tee ry’ubuzima burambye kandi bwiza buzira umuze w’iki gihugu. ndatekerezo igitekerezo cyabanje kuri iyi nkuru nyiri ukucyanika yibeshye aho kandika akabando akandika akabandi.

martin yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

ndi umunyarwanda umusingi, ingabo umutamwenwa wa buri gikorwa giteza imbere iki gihugu, nid umunyarwanda n’akabandi gakomeye kiterambere rirambye ry’ikigihugu, burya abantu bumvinaye , babashak gushyirahamwe bagatahiriza umugozi umwe ntakibananira

sebagabo yanditse ku itariki ya: 27-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka