Ndi Umunyarwanda izashyira iherezo ku macakubiri yaranzwe muri ADEPR – Pasitori Sibomana

Mu giterane gisoza umwiherero w’iminsi itatu abashumba bakuru bo mu itorero ADEPR bakoreye mu karere ka Rwamagana, umuvugizi w’iryo torero, Pasitori Sibomana Jean yavuze ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” baganiriyeho izatuma amacakubiri yaranzwe mu itorero ADEPER avugutirwa umuti.

Muri uyu mwiherero wasojwe tariki 23/03/2014, abashumba bakuru muri ADEPR barimo abayobozi baryo mu turere twose, abakuriye intara ndetse na komite nyobozi ku rwego rw’igihugu, baganiraga ku buzima bw’itorero ADEPR bushingiye ku myitwarire y’abakristo ari na yo igomba kubakirwaho Ubunyarwanda.

By’umwihariko, aba bayobozi bibanze kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, nka gahunda yubaka isano y’Abanyarwanda kuruta ikindi cyose bityo bakaba bizeye ko izashyira iherezo ku macakubiri yigeze kugaragara mu itorero rya ADEPR.

Umuvugizi w'Itorero ADEPR mu Rwanda, Pasitori Sibomana Jean, avuga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda izashyira iherezo ku macakubiri yaranzwe muri iyo torero.
Umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Pasitori Sibomana Jean, avuga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda izashyira iherezo ku macakubiri yaranzwe muri iyo torero.

Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Pasitori Sibomana Jean, yavuze ko kwicarana hamwe kw’abayobozi bakuru ba ADEPER, bakareba icyagiye gitera amacakubiri mu itorero ryabo ngo bituma begerana bakarebera hamwe aho bavuye, bityo bagafata ingamba zo kumenya icyo bakora kugira ngo birinde icyakongera kubasubiza inyuma.

Ngo kuba abayobozi ba ADEPR baricaranye hamwe bakegerana, ni intambwe ikomeye yo gutsinda amacakubiri yaranze iri torero ngo kuko iyo abantu bategeranye ntibashobora kujyana kandi ntibashobora kumenya ibibazo bafite muri bo.

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye igiterane gisoza uyu mwiherero, yasabye abakirisito ba ADEPR guhindura uburyo bw’imyigishirize kandi bakarangwa n’inyigisho zikiza imitima, zigisha abantu gukunda Imana no gukunda abayo, kwanga ikibi ndetse no gushyira imbere icyiza mu rwego rwo kubaka u Rwanda rushya.

Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba, Odette Uwamariya, yasabye abakirisito ba ADEPR kurangwa n'inyigisho zo gukunda Imana n'abo yaremye.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Odette Uwamariya, yasabye abakirisito ba ADEPR kurangwa n’inyigisho zo gukunda Imana n’abo yaremye.

Guverineri Uwamariya yongeye gushimira itorero ADEPR ku ruhare rigira mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda, by’umwihariko muri gahunda y’iri torero yo kwigisha abantu gusoma no kwandika.

Uretse gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, uyu mwiherero w’abashumba bakuru ba ADEPR wagarutse ku bijyanye n’ubuzima bw’itorero muri rusange, gahunda yo kunoza ireme ry’uburezi mu mashuri ya ADEPER ndetse na gahunda yo kurwanya ubujiji binyuze mu kwigisha gusoma no kwandika.

Mu minsi itambutse, itorero rya ADEPR mu Rwanda ryagaragayemo ibibazo by’amacakubiri n’iby’ivangura bihereye mu buyobozi bukuru ku buryo byagejeje no kweguzwa k’uwari umuvugizi w’iri torero, Usabwimana Samuel na komite bari bafatanyije agasimburwa na Sibomana Jean ndetse na komite nshya.

Abakirisito ba ADEPR mu karere ka Rwamagana bari benshi mu giterane gisoza umwiherero w'abashumba bakuru b'iri torero.
Abakirisito ba ADEPR mu karere ka Rwamagana bari benshi mu giterane gisoza umwiherero w’abashumba bakuru b’iri torero.
Chorale yahimbaje Imana mu ndirimbo.
Chorale yahimbaje Imana mu ndirimbo.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 5 )

ADEPR ni itorero ntabwo ari Sibomana n’ibisambo bari kumwe mu kumunga itorero ryacu.bo nibabe abanyarwanda kandi bagire ubupfura begure ubundi murebe ngo amahoro arahinda.naho ubundi bataraba abanyarwanda bwo bararushwywa n’ubusa kuko n’umuvumo ushobora kubakurikirana.ikindi uko basahura nabagira inama yo gutekereza no gutegura uko bashyiraho ababarinda kuko no mu nsengero bashobora lkutahagirira umutekano kuko kwipfumbata ntibizakomeza.

hakuza yanditse ku itariki ya: 25-03-2014  →  Musubize

Usabwimana Samuel uri Intwali pee; Imana izajye iguhora hafi, wicisha bugufi,
Mbaze ADEPR, mbaze Sibomana pastor, koko buriya uriya Mubyeyi mwamuhoye iki. Ntabwo mwamugarura mukammusubiza intebe ye Imana yamugeneye.
Mbaze RGB ese iyo mukora biriya mubanza kugisha inama Inama des Protestants mu Rwanda. Mbegambegambegambegambegambegambega Imana niyo Nkuru ariko. kandi Niyo igena. mbyanditse mbabaye kandi ntabwo nsengera muri ADEPR Gusa Pastor wajyaniwe intebe hari aho namubonye mu nama yicisha bugufi kandi aganira n’abantu b’ingeri zose(abakomeye, aboroheje; na Madame we rwose ubona ari umutangamahoro).

abayo yanditse ku itariki ya: 25-03-2014  →  Musubize

Ariko ubu koko Sibomana aba ari mu biki? Ko bangije umurimo w’Imana ..byararangiye...nibihane cg bategereze umuriro!!

Hadassa yanditse ku itariki ya: 24-03-2014  →  Musubize

abakristo muri rusange tubanye neza n’ibibera mu buyobozi bw’ADEPR ntibidutwaye umwanya icyo twiyemeje ni ugukorera Imana naho abayobozi bo bagomba gukemura ibyo bapfa bakareka kwitirira amakimbirane yabo idini ya ADEPR kuko nzi neza ko abica umurimo w’Imana nkana bakagambanira abandi bagateza umwiryane mu itorero umunsi w’Uwiteka nugera Imana izabibaryoza ahasigaaye mukomeze musengera umurimo w’Imana nyirawo awubereye maso.

simba yanditse ku itariki ya: 24-03-2014  →  Musubize

Kuki Sibomana Yitirira ADEPR Amacakubiri Kandi Ariwe Nyirabayazana Wayo Nta Bibazo Abakristo Dufite Bo Nibakemure Ibibazo Bifitiye Mu Buyobozi Bwabo.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 24-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka