“Ndi Umunyarwanda” ikwiye guhera mu bana bato

Kurwanya icyakongera gusubiza Abanyarwanda mu icuraburindi no kureba ikibahuza kandi kibafitiye inyungu, nibyo byasabwe abanyeshuli ba kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare kuri uyu wa 09 Ukuboza 2013.

Hari mu biganiro ku kurwanya Jenoside no kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” aho abanyeshuli nabo bifuje ko ibiganiro nk’ibi byatangirira mu bana bakiri bato.

Nk’uko byagarutsweho na Bregadier General Frank Rusagara, ngo mbere y’umwaduko w’abazungu Abanyarwanda bari babanye neza kandi bishimiye inyito bari bafite dore ko yari ishingiye ku mwuga w’umuryango.

Gusa ngo abazungu bajya kubyita amoko, bagira ngo bacemo Abanyarwanda ibice bityo babashe kubayobora ariko bo ntibamenya ko babibwemo imbuto y’urwango.

Aha rero akaba yasabye urubyiruko ruri mu mashuli guhindura aya mateka bakarekeraho kwirebera mu ndorerwamo z’amoko kuko nta nyungu bibazanira, ahubwo bakareba ikibahuza dore ko ngo n’abahuje ntakibananira.

General de Brigade Frank Rusagara atanga ikiganiro kuri "Ndi Umunyarwanda" muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare.
General de Brigade Frank Rusagara atanga ikiganiro kuri "Ndi Umunyarwanda" muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare.

Iyi mbuto y’urwango ngo ni nayo abayobozi baje gutoza Abanyarwanda ingaruka yayo iba Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Aha rero niho uwari uhagariye komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yahereye asaba abanyeshuli kurwanya icyakongera gusubiza Abanyarwanda mu icuraburindi ahanini bamagana abapfobya Jenoside.

Bugingo Albert, umwe mu banyeshuli bahawe ibi biganiro avuga ko yamenye ukuri kandi azakugeza no ku bandi akanashimangira ko utazi aho ava atamenya naho agana. Aha rero agasaba urubyiruko kwigira ku mateka bakubaka icyerekezo kizima kiganisha igihugu ku iterambere.

Gusa ariko nanone ngo ibiganiro nk’ibi bikwiye guhera mu bana bato bakiga mu mashuli abanza dore ko ngo ari bwo byatanga umusaruro.

Kugira ngo iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” buri wese ayiyumvemo, ngo bisaba gushyira ukuri ahagaragara. Naho mu mashuli ho hifujwe ko hajyaho amatsinda agamije gukangurira abandi banyeshuli ndetse akamanuka no mu midigudu aho abaturage batuye.

Ibiganiro nk’ibi kandi byatanzwe no mu ishuli rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare, aho abanyeshuli bifuje ko amateka y’amoko n’intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi byakwandikwa kugira ngo bitazibagirana. Bakaba ariko nanone bizeje ko ibyo bungukiye muri ibi biganiro bazabigeza kuri benshi bahereye ku miryango bakomokamo.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo   ( 2 )

iyi gahunda ije ikenewe kuko aha niho umunyera ubukana bwa jenoside nuburyo buri wese wumva akozweho n’ibyabaye aho kubiharira barokotse gusa. havugururwe uburyo bikorwamo maze buri ufite icyo yasangiza bagenzi be akivuge kandi abikuye ku mutima maze urebe ngo umudendezo urarangwa i rwanda

gasisi yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

iki gitekerezo ni inyamibwa, ariko mukuyitangiza mubana hakwiye ubushishozi, muramenye mwo kagira Imana namafaranga mwe umwana atavazaho yumvako ari umunyabyaha ngo nuko base batakoze ikizima bbasabwaga gukora . ndumva ndi umunyarwanda yabana yagatandukanye ho gato niyacu, kuko umwana ndumva atahita atangizwa kubwirwa gusaba imbabazi zibyo se yakoze ahubwo we akigishwa ko ari umunyarwanda tout simplement agakura yumva ibyamoko nkamateka nkuko twumva intambara yambere yisi yose nkamateka mabi yaranze baze batagomba gukurikiza.ahubwo bo bakrema amateka meza bafatanyije . aha ni murwego rwo kugirango mugihe runaka aya matindi yamoko yazagera muri iki gihugu agsibikana neza neza kuburyop nkumuri genration nkebyiri aya moko abzaba bariho nkicyo gihe kuba babasha kwitandukanya bagendeye kumoko bitazajya bipfa kuborohera. ariko abana bato cyane ndumva batatangizwa basaba imbabazi nkuko twe abakuru tubigenza kuko twe we feel it and we deeply recognize what happened.

impyisi nyamugenda yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka