Nambaje Aphrodis yatorewe kuyobora akarere ka Ngoma

Nambaje Aphrodis niwe watorewe kuba umuyobozi mushya w’akarere ka Ngoma mu gikorwa cy’amatora cyabaye kuri uyu wa kane tariki 31/05/2012. Aje gusimbura Niyotwagira Francois weguye ku mirimo ye mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Itegeko riteganya ko iyo umuyobozi w’akarere yeguye asimburwa n’umwungirije ushinzwe ubukungu akayobora by’agateganyo akarere mu gihe kitarenze amezi atatu.

Nambaje yahataniraga umwanya w’umuyobozi w’akarere ka Ngoma n’abandi babiri aribo Bizumuremyi Steven na Murekatete Judith. Nambaje Aphrodis yawegukanye n’amajwi 153 ku bajyanama 236 batoye.

Bizumuremyi Steven yabonye amajwi 32 kuri 236 batoye naho Murekatete Judith abona amajwi 51 ku bantu 236 batoye. Muri aya matora habonetse imfabusa imwe.

Nyuma yo gutorwa, umuyobozi mushya w’akarere ka Ngoma yatangaje ko yishimye kandi ko ashima Imana, abamutoye ndetse na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda.

Amatora yabaye mu ibanga. Yatangiye saa tanu n'igice arangira saa sita n'igice.
Amatora yabaye mu ibanga. Yatangiye saa tanu n’igice arangira saa sita n’igice.

Mubyo yavuze agiye gushyira imbere mu buyobozi bwe harimo serivise zihuse, kwigisha abaturage amategeko abarengera no guha ingufu inzego zo mu midugudu. Yavuze kandi ko Ngom aifite umutungo udasanzwe w’ubutaka bwiza n’ibindi bikaba bigomba kubyazwa umusaruro.

Nambaje Aphrodis yize amashuri makuru muri kaminuza nkuru y’ u Rwanda i Butare mu ishami ry’indimi n’ ubuvanganzo nyafrika. Mu byo yakoze, yabaye umurezi mu mashuri yisumbuye atandukanye mu gihe cy’imyaka 14, yakoreye radiyo Izuba ivugira mu Ntara y’Uburasirazuba, mbere yuko atorwa yakoreraga umushinga ARAMA wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore aho yakoraga nk’umukozi ushinzwe itumanaho.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 4 )

nanjye aba bakandida bamukikije bari bahanganye baransekeje pe ukuntu biyambariye wagira ngo bari bamugaragiye gusa. uyu wo ku ruhande we habuze gato ngo aze yiyambariye T’Shirt mubona y’umweru. ha!ha!ha!ha!ha!ha!!!!!!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 2-06-2012  →  Musubize

Uwo mugabo yize kandi yigisha i Gahini no muri KIE, indimi arazihumeka. Ni inyangamugayo Ngoma azayiyobora ntimugire impungenge.

Kabisa yanditse ku itariki ya: 1-06-2012  →  Musubize

congratulations Titulaire wacu.

yanditse ku itariki ya: 31-05-2012  →  Musubize

Murabibona ko uwari butorwe yari ahari kuki abatari butorwe baje biyambariye bya Kinyarwanda we akaza akeye!

zayituna Djafari yanditse ku itariki ya: 31-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka