NPD-COTRACO irasabwa kurangiza amasezerano iba yagiranye n’abakiriya
Ikompanyi ikora ibijyanye n’ibikorwa remezo, NPD-COTRACO, irasabwa kongera ibikorwa ikora no kubirangiriza igihe amasezerano iba yagiranye n’abakiriya bayo.
Mu ruzinduko rwari rugamije kureba imikorere n’ibikorwa bya NPD-COTRACO, Dr. Alexis Nzahabwanimana, ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo yavuze ko bakwiye kubahiriza amasezerano n’igihe baba bemeranyijweho ko agomba kurangiriramo.
Umuyobozi mukuru wa NPD-COTRACO, Gatarayiha Sendahangarwa, yavuze ko hari igihe baha ibikorwa bimwe na bimwe babanza gukorera bitewe n’agaciro bifite, kugira ngo bagabanye abajagari mu mihanda.
Ku bilometero bigera kuri 34 by’imihanda iyi kompanyi icyubaka, Minisitiri Dr. Nzahabwanimana yabasabye kuba barangije kuyubaka mbere y’uk uyu mwaka urangira.
Uru rugendo rwabaye tariki 05/07/2012 rwatangiriye ku cyicaro cy’iyi kompanyi, ahakorerwa amatafari ashyirwa mu nzira y’abagenzi, beto zishyirwa ku nkengero n’imihanda (bordures) n’amapoto y’amatara yo ku muhanda.
Imihanda icyubakwa harimo unyura munsi ya Sonatube ugana kwa Lando, undi Uganda ku Mushumba mwiza kugera ku Ishuri ry’Umushumba mwiza nayo Minisiti Dr. Nzahabwanimana yasisuye mbere yo kwerekeza muri Segiteri ya Jabana ahari irindi shami ry’iyi kompanyi.
Uru ruganda rw’i Jabana ruzajya rukorerwamo za beto zishyirwa ku mihanda, ku biraro no ku magorofa.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze kutugezaho iyi nkuru, ndi umuturage utuye ahitwa Nyabisindu mumurenge wa REMERA, dufite ikibazo cy’umuhanda umanuka kuri controle technique unyura GIHOGERE UKAGERA NYABISINDU, NPD COTRACO yawutangiye hashize imyaka 2, barawuinze basiba inzira z’amazi zarimo barekera aho, iyo imvura iguye amazi yangiriza abaturage, kandi no kuwugendamo ni ihurizo rikomeye, tukaba twasabaga Nyakubahwa umunyamabanga wa Leta ko nawo yawusura akareba uko umeze, kandi akadutangira ubuvugizi kuri NPD n’akarere ka Gasabo rwose ugakomeza ugakorwa naho ubundi turakomerewe kandi ubucuruzi buri NYABISINDU bufite akamaro ariko kurangura ni ingorabahizi.
Murakoze cyane.