NISR irasaba inzego kwirinda guhimba imibare itajyanye n’ukuri

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kirakangurira inzego gukoresha amakuru n’imibare gifite, kandi zikirinda guhimba imibare itajyanye n’ukuri kw’ibikorwa.

NISR yiyemeje ko gahunda ya kabiri y’imyaka itanu yo gushingira ibikorwa by’iterambere ku ibarurishamibare (NSDS2) izakemura ikibazo cyo guhimba imibare y’ibarurishamibare.

Abitabiriye inama ya NISR yo gusuzuma ingamba z'iterambere rishingiye ku ibarurishamibare.
Abitabiriye inama ya NISR yo gusuzuma ingamba z’iterambere rishingiye ku ibarurishamibare.

NISR yabitangaje mu gihe yizihiza umunsi Nyafurika w’ibarurishamibare, kuri uyu wa Gatanu tariki 22/11/2013, wahuriranye no gutangiza igikorwa cyo kugenzura uburyo gahunda ya mbere y’ingamba z’iterambere rishingiye ku ibarurishamibare(NSDS1) yagenze.

Umuyobozi mukuru wa NISR, Yussufu Murangwa yavuze ko hari ikibazo gikomeye cyane cyo kudakoresha imibare ihamye mu nzego zitandukanye.

Yagize ati “Kugira imibare ntibihagije, iyo mibare igomba kuba ari imibare ya nyayo; bitabaye ibyo twaba twibeshya cyangwa dufite ibyago byo kwisanga ahantu habi. Icyo ni cyo kibazo dufite.”

Uburyo abanyeshuri muri Kaminuza bagendeye ku mibare ya NISR bagakora ibirango n'amakuru agaragaza imiterere y'uburezi bw'ibanze mu Rwanda.
Uburyo abanyeshuri muri Kaminuza bagendeye ku mibare ya NISR bagakora ibirango n’amakuru agaragaza imiterere y’uburezi bw’ibanze mu Rwanda.

Murangwa yemeza ko guhimba byabayeho kandi bigihari n’ubwo ari bike. Akavuga ko ikigo ayobora kigiye kwita ku kumenya gahunda z’ibikorwa inzego zitandukanye zizajya ziteganya, kikabikurikirana kandi cyubaka ubushobozi bw’abakora ibijyanye n’ibarurishamibare.

Umuyobozi wa NISR yemeza ko habayeho ikibazo mu mihigo y’uturere yanenzwe ubushize n’Umukuru w’igihugu, aho ngo igaragaza ikigero gikibije cy’amanota atajyanye n’ukuri kw’ibikorwa bihari.

Kubera icyo kibazo, NISR ngo irashaka gukorana n’inzego zihagarariwe na Ministeri y’imari n’igenamigambi(MINECOFIN), Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu(MINALOC) n’abayobozi b’uturere kugirango ibikorwa bizajye bigenwa bishingiye ku mpamvu zifatika.

ati “Nyuma hakazabaho gukurikirana niba ubuzima bw’abanyarwanda buhinduka koko.”

NISR yavuze ko ibarurishamibare ridatanga amakuru ya nyayo, rishobora kudindiza igenamigambi ry’igihugu, rikagiteza ubukene bw’indengakamere.

NSDS2 (2014/15-2018/19) iteganijwe gutangirana n’ukwezi kwa nyakanga k’umwaka utaha, aho ngo izajyana no kubahiriza gahunda-mbaturabukungu ya EDPRS2, hibandwa cyane ku ibarurishamibare riciritse mu byiciro bitandukanye.

Iyi gahunda izajya ikora ibarurishamibare mu burezi, mu bukungu(cyane cyane ishoramari), ubuzima, ubutabera, imiyoborere n’ubushobozi bw’inzego; bitandukanye na NSDS1 yo ngo yakoze imibare ivuga uko inzego nkuru z’igihugu zifashe, nk’uko Umuyobozi wa NISR yabitangaje.

Ikigo cy’ibarurishamibare kirishimira ariko ko gahunda zitandukanye zageze ku musaruro, kubera imibare ijyanye y’ubuhinzi yagiye igaragazwa, ijyanye n’uburezi ngo yatumye habaho gukangurira abana benshi kwitabira amashuri n’imibare ijyanye n’ubuvuzi ngo yatumye ubuzima bw’abanyarwanda burushaho kuba bwiza.

Mu kwizihiza umunsi nyafurika w’ibarurishamibare, NISR yahaye ibihembo bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza n’amashuri makuru, nyuma yo gutsinda amarushanwa yo gushushanya ibirango n’imbonerahamwe, ndetse no kubiha ibisobanuro, bashingiye ku mibare iri ku rubuga rw’ikigo cya NISR.

Raporo ya Banki y’isi y’uyu mwaka ishyira u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika, mu bihugu bishoboye gukoresha ibarurishamibare, iyo havugwa gahunda zitandukanye z’iterambere.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka