NCDA yasobanuye impamvu ingo mbonezamikurire zitagenzurwa nk’uko biteganywa

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko Ingo Mbonezamikurire zirenga ibihumbi bibiri zikora nyamara zitarakorewe ubugenzuzi.

Umuyobozi Mukuru wa NCDA Assumpta Ingabire avuga ko ubugenzuzi bukorerwa ingo mbonezamikurire ari kimeza
Umuyobozi Mukuru wa NCDA Assumpta Ingabire avuga ko ubugenzuzi bukorerwa ingo mbonezamikurire ari kimeza

Iyo Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yakoze ubugenzuzi ku ngo mbonezamikurire ziri hirya no hino mu gihugu, aho igaragaza ko basanze mu ngo mbonezamikurire harimo ibibazo byinshi, birimo kuba zijyaho nta bugenzuzi bukozwe ngo hamenyekane niba koko zikenewe cyangwa se niba ibisabwa kugira ngo zijyeho zibyujuje.

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo w’Igihugu, bagaragaje ko nubwo NCDA yashyizeho amabwiriza ndetse n’ibisabwa ngenderwaho, hamwe n’ibigomba kugenzurwa mbere y’uko ingo mbonezamikurire zijyaho, ntacyo bimaze kuko bidakurikizwa.

Basobanuye ko basanze muri buri Karere bakora ubugenzuzi uko bishakiye bitandukanye n’iby’ahandi, ndetse binatandukanye n’ibyateganyijwe.

Hon Germaine Mukabalisa yavuze ko ubugenzuzi bwasanze ingo mbonezamikurire 2266 zikora zitarakorewe ubugenzuzi, ku buryo yagaragaje ko biteye impungenge cyane, by’umwihariko ku bigenerwa abana bazirererwamo.

Asubiza ku bibazo byagaragajwe, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Assumpta Ingabire yabanje kwerekana ishusho ngari y’ingo mbonezamikurire ariko agaragaza ko ubugenzuzi bukorwa ari ubwo yise ubwa kimeza.

Yagize ati “Wenda izi ngo mbonezamikurire 90 basuye, izifite ibibazo byinshi ni hariya mu ngo, ni ho tuzi ko bikomeye kandi natwe biratugora no gufata icyemezo, ntabwo twavuga ngo turazifunze, n’ubwo hari izifungwa bitewe n’uko usanze nta bwiherero buhari, aho rwose ni ako kanya, usanze wenda hari ikibazo cy’umwanda muri urwo rugo, hari urugo ruba rutaragira umuco w’isuku aho harafunga.”

Arongera ati “Kuba nta bugenzuzi bukorwa kuri ibi bigo mbonezamikurire byose byasuwe, twavuga ko ubugenzuzi bukorwa, muratubabarira natwe turimo kwiyubaka no kubaka imikorere ihamye, ariko navuga ko ubugenzuzi bukorwa mu buryo bwa kimeza.”

Ni ibisubizo bitanyuze abagize PAC kuko Perezida w’iyo komisiyo Hon.Valens Muhakwa yahise agira ati “Ubwo se bukorwa na bande? Ntekereza ko yenda hari ubumenyi bw’ibanze mwakabaye muha abo bagenda bagakora ubugenzuzi, ariko iyo muvuze ngo dukora ubugenzuzi mu buryo bwa kimeza, ni ukuvuga ko ko nta murongo bifite, bisa nk’ibyemeza ko budakorwa.”

Hon. Germaine Mukabalisa we yagize ati “Ahubwo nta n’ubwo twari tuzi ko ikorwa mu buryo bwa kimeza, none se se mwaba mufite ibikurikizwa, hanyuma abagiye gukora ubugenzuzi bagakoresha kimeza badakoresheje ibyateganyijwe? icyo nacyo ni ikibazo.”

Ntabwo Abadepite bagize PAC bigeze banyurwa n'isubizo by'ubuyobozi bwa NCDA
Ntabwo Abadepite bagize PAC bigeze banyurwa n’isubizo by’ubuyobozi bwa NCDA

Ingo mbonezamikurire ziri mu byiciro bitandukanye, kubera ko hari iz’icyitegererezo zingana na 3% zirimo abana barenga ibihumbi 32, hakaza iziri ku mashuri zingana na 38% zirimo abana barenga ibihumbi 400, hakaba hari n’izindi zishamikiye ku madini n’amatorero (Community based ECD’s) zo ni 8% zirimo abana basaga ibihumbi 90, hakabaho n’ingo mbonezamikurire zo mu ngo z’abaturage ari na zo nyinshi cyane kuko zingana na 51% zikaba zakira abana basaga ibihumbi 500.

Ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire ryakozwe mu 2023, ryagaragaje ko mu Rwanda habarirwa abana bari hagati y’imyaka 3-6 barenga 1.400.000, gusa ababasha kugerwaho na serivisi z’ingo mbonezamikurire ni 1.100.000 bangana na 78%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njye icyo mbona mu ma ECDs menshi. Hari ubumenyi bw’ibanze budahabwa abakurikirana imikorere yazo kdi usanga ku murenge ziri gukurikiranwa n’abantu bagera kuri 3 cg 4 nabyo biri mu byica ubugenzuzi kuko habamo lack of accountability kuko ikitagenda neza ntumenya ukibazwa. Nkanjye ndi Health and Sanitation Officer mu murenge umwe gusa ntanarimwe turakoreshwa amahugurwa ngo tumenye ni iki twifuzwaho nk’abashinzwe isuku. Hari abakozi bagenzi banjye bahora mu mahugurwa kdi n’abo iyo bayavuyemo ntihabaho gusangira ubumenyi ahubwo byagera mu gutanga reports, ukumva nibwo bongeye kuguhamagara bagusaba reports. Ikintu kinatangaza rero umuntu ntanasabwa ibiri muri domain akurikirana yenda nka Sanitation Officer ngo mbazwe ibijyanye n’isuku, ahubwo byabindi byose bahuguye bagenzi banjye ntahari, ntamenyeshejwe n’ibyo bahindukira bakambaza, rimwe na rimwe bigasabwa bakubwira ko byihutirwa cg c ngo byasabwe cyera turabitindana kdi nta hantu twigeze duhurira nabyo.

Icyifuzo cyanjye nuko ECDs zahabwa umurongo, zigakurikiranwa n’umukozi umwe mu rwego rwo kumenya iki kitakozwe kirabazwa nde? Aho kugira ngo abantu babihurireho noneho kubera buri group y’abakozi (for e.g. Abashinzwe uburezi) ihugurwa ukwayo, byagera mu gihe hagaragaye ikitarakozwe ukabona baritana ba mwana.
Ikindi nuko byaba byiza abakozi bose barebwa na ECDs bahuguriwe rimwe bagasangira amakuru hakajyaho n’umurongo ugaragaza uruhare n’umusaruro buri mukozi ategerejweho hanyuma buri wese amenye icyo asabwa.

Murakoze

Alias Egide yanditse ku itariki ya: 10-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka