NAEB yafashe toni 10 za Kawa igiye kwambutswa magendu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi Byoherezwa mu Mahanga (NAEB), cyafashe toni 10 za kawa yari ijyanwe Uganda idafite ibyangombwa bitangwa n’iki kigo.

Iyi kawa ifite agaciro ka miliyoni 9,5Frw yafatanywe umucuruzi witwa Kabuga Félicien wo mu Karere ka Musanze, ariko imodoka yari iyipakiye ifatirwa aho yari ihagaze ku mupaka wa Cyanika, akavuga ko yari yayiguriye mu Karere ka Ruhango.

Iyi kamyo yikoreye toni 10 z'ikawa NAEB ivuga ko zari zigiye kwambutswa magendu.
Iyi kamyo yikoreye toni 10 z’ikawa NAEB ivuga ko zari zigiye kwambutswa magendu.

Kabuga yavuze ibi kuri uyu wa Mbere taliki 4 Mata 2016, ubwo NAEB yamwerekaga abanyamakuru, inasobanura icyo yafatiwe.

Kabuga usanzwe ari umucuruzi w’imyaka, avuga ko arengana kuko ngo nta gahunda yo kuyambukana Uganda yari afite.

Yagize ati “Mucuti wanjye wo mu Ruhango yambwiye ngo muhe amafaranga angurire Ikawa mpita njyayo, ubundi nzijyana iwanjye kuko mfite amadepo hafi y’umupaka, sinari ngamije kuzambutsa.”

Akomeza avuga ko bwari ubwa mbere aguze Ikawa, gusa ngo ntiyari azi ko yazipakiye bitemewe n’amategeko, ari yo mpamvu asaba imbabazi.

Umuyobozi w’Ishami rya Kawa muri NAEB, Dr Gatarayiha Celestin, avuga ko uyu mugabo yafashwe agiye kujyana iyi kawa Uganda kandi nta byangombwa afite.

Dr Gatarayiha Celestin avuga ko nta kawa yemerewe kwambutswa umupaka idafite ibyangombwa.
Dr Gatarayiha Celestin avuga ko nta kawa yemerewe kwambutswa umupaka idafite ibyangombwa.

Ati “Yasanze umupaka ufunze ahita aparika imodoka aho kugira ngo nibakingura mu gitondo ahite yambukana iyi kawa, kuko iyo bitaba ibyo yari kuba yayijyanye kuri depo ze akayipakurura.

Amabwiriza avuga ko nta kawa ikora urugendo rungana gutya idafite ibyangombwa biyiherekeza.”

Dr. Gatarayiha akomeza avuga ko iyo ikawa ifashwe igiye gucuruzwa magendu, ihita itezwa cyamunara amafaranga avuyemo akajya mu isanduku ya Leta, nk’uko amategeko abiteganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka