N’ubwo inshingano mpawe zitoroshye nzaharanira kuzuzuza neza- Tihabyona

Tihabyona Jean de Dieu, umuyobozi w’akarere ka Kirehe w’agateganyo yavuze ko umwanya yahawe wo kuyobora akarere ka Kirehe by’agateganyo ari inshingano zikomeye ariko ngo afite ubushobozi bwo kuzazuzuza neza.

Ni mu muhango w’ihererekanyabubasha wabaye ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 07/11/2014 hagati ya Protais Murayire, umuyobozi w’akarere ucyuye igihe na Tihabyona Jean de Dieu, umuyobozi mushya w’akarere ka Kirehe w’agateganyo.

Nyuma yo kwakira inyandiko n’ibindi byangombwa by’akarere, Tihabyona Jean de Dieu yashimiye umuyobozi w’akarere ucyuye igihe ku nama n’ubumenyi yamutoje mu kazi k’imiyoborere.

Yagize ati “ndashimira nyakubahwa mayor (meya) ucyuye igihe mu kazi kenshi twakoranye namwungukiyeho byinshi bizamfasha mu mirimo nshinzwe. Mpawe inshingano zo kuyobora akarere ntarigeze nyobora umudugudu ibyo byose nabitojwe na meya ucyuye igihe”.

Murayire na Tihabyona bahererekanya ububasha ku buyobozzi bw'akarere ka Kirehe.
Murayire na Tihabyona bahererekanya ububasha ku buyobozzi bw’akarere ka Kirehe.

Yakomeje avuga ko umurimo w’ubusigirwa ku buyobozi bw’akarere yabikoze kenshi ngo uwo mwitozo niwo uzamufasha gukora neza inshingano ahawe zo kuyobora akarere by’agateganyo kandi ngo inshingano ahawe n’ubwi zitoroshye ngo yiteguye kuzuzuza neza.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe ucyuye igihe Protais Murayire yashimiye ikipe bakoranye mu karere uburyo habaye impinduka igaragara mu iterambere ry’akarere.

Yagize ati“ndashimira ikipe twakoranye mpereye kuri njyanama y’akarere hakiyongeraho nyobozi n’ikipe igizwe n’abakozi b’akarere, murabizi ntangirana namwe mu mwaka wa 2008 umwanya akarere kariho mu mihigo wari ugayitse ariko ubu umwanya wa gatanu turiho nawo twumva tutawishimiye”.

Yavuze ko n’ubwo atakiri ku buyobozi ariko akiri umunyakirehe kandi akazakomeza guharanira iterambere ry’akarere atanga umusanzu wose akarere kazamukeneraho.

Tihabyona (uri gusinya) avuga ko n'ubwo ahawe inshingano zitoroshye azaharanira kuzuza neza.
Tihabyona (uri gusinya) avuga ko n’ubwo ahawe inshingano zitoroshye azaharanira kuzuza neza.

Ernest Rwagasana, umuyobozi wa njyanama y’akarere ka Kirehe yashimiye ubutwari umuyobozi w’akarere ucyuye igihe yagaragaje mu iterambere ry’akarere no mu bindi bikorwa binyuranye.

Yagize ati “Murayire yayoboye ikipe bose barayishima, Murayire yagize ubutwari muzi aho Kirehe yabarirwaga kuba abanyuma, kubura umuyobozi usobanutse none ubu Kirehe ifatwa nk’akarere gafite iterambere, akarere gasobanutse. Hari igihe twibazaga tuti ese uyu meya ni uw’akarere ka Kirehe gusa? twabonaga ari uwabaturage bose”.

Yavuze ko Murayire bazamwibukira mbere na mbere kuri morali, gukunda umurimo, kubaha inzego z’ubuyobozi n’ibindi byinshi.

Yijeje umuyobozi mushya inkunga nk’inama njyanama y’akarere yo kumufasha mu nshingano ahawe no ku muba hafi muri byose bateza akarere imbere, baharanira gushyira mu bikorwa gahunda zose z’igihugu.

Protais Murayire yeguye ku mwanya w’ubuyobozi bw’akarere tariki 13/10/2014 ku bushake bwe, mu gihe Tihabyona Jean de Dieu umusimbuye ku mwanya w’ubuyobozi bw’akarere yari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Kirehe.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 2 )

inshingano zo kuyobora akarere zirahambaye ariko iyo ufatanyije nabandi urakora kandi bigashoboka

murama yanditse ku itariki ya: 9-11-2014  →  Musubize

ikiza nuko gahunda za akarere zigumya kugenda neza ntihagire nakimye cyag-ngirika ngo umuyobozi runaka yeguye, kandi ibyiza murayire yaramaze kugeza kukarere uyu umusimmbuye asabwe kubisigasira ikindi agakomerezaho akarere kagakomeza kwesa imihigo

senga yanditse ku itariki ya: 9-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka