N’abatagira ingo batahamo bazabarurwa
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) cyemeza ko ibarura rusange rya kane rifite gahunda ihamye kuri buri Muturarwanda, harimo no kugera ku bantu batagira ingo babarizwamo; nk’uko Juvenal Munyarugerero, umuhuzabikorwa wa NISR mu mujyi wa Kigali yabitangaje.
NISR ikomeje ibarura rusange rya kane, ririmo no gukorerwa mu ngo z’abayobozi bakuru b’igihugu, kuko ari nk’abandi Baturarwanda bose, ariko ngo bakaba bashobora kuba intangarugero ku byiciro byose by’abantu birimo kubarurwa.
Ubwo yari abajijwe umwihariko w’abantu bamwe na bamwe bigoye kumenya aho bazabarurirwa, umuyobozi muri NISR ushinzwe umujyi wa Kigali yasobanuye ko abantu bagomba kumva neza ko bazabarurirwa mu ngo batahamo.
Yatanze ingero z’uko nk’umusirikare cyangwa umupolisi, babarurirwa mu kigo batahamo; akongeraho ko umuganga waraye ku izamu, umunywi w’inzoga waraye mu kabare, n’undi muntu waraye ahandi hatari iwe, ko bagomba kubarurirwa mu ngo zabo.
Ngo n’abana bo mu muhanda cyangwa abandi bantu badafite ingo babarizwamo hari uburyo bazabarurwamo; nk’uko Munyarugerero yasobanuye kuri uyu wa gatanu tariki 17/08/2012 ubwo hakorwaga ibarura mu ngo z’abayobozi bakuru b’igihugu.

Abayobozi ba NISR bavuga ko impamvu yo kubarura abayobozi bakuru bigatangarizwa Abanyarwanda bose biri mu rwego rwo kubamara impungenge no gutanga urugero rwiza, kugira ngo abantu b’ingeri zose bitabire kubarurwa.
Nyuma yo kujya kwa Perezida wa Repubulika ku munsi wa mbere w’ibarura rusange, kuri uyu wa gatanu abayobozi ba NISR bakomereje kwa Perezida na Visi Perezida ba Sena, kwa Ministiri James Musoni w’ubutegetsi bw’igihugu, ndetse no kwa Ministiri John Rwangombwa w’imari n’igenamigambi.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|