“Mvura nkuvure” yabaye umuti w’abatandukanyijwe n’amoko

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatusti muri Mata 1994 bo mu Murenge wa Nyarusange bavuga ko gahunda ya “Mvura nkuvure” ikomeje kububaka.

Bamwe mu batanga ubuhamya bw’iyo gahunda igamije kubafasha mu bumwe n’ubwiyunge, bavuga ko ababiciye n’ababangirije imitungo bashoboye guhura bakaganira bagasaba imbabazi kandi zigatangwa.

Nzamwita avuga ko iyi gahunda yatumye yongera kwibona mu bo yafataga nk'abanzi be bashobora kongera kumugirira nabi akabababarira.
Nzamwita avuga ko iyi gahunda yatumye yongera kwibona mu bo yafataga nk’abanzi be bashobora kongera kumugirira nabi akabababarira.

Nzabamwita Imakurata utuye mu Murenge wa Nyarusange, avuga ko yabashije kubabarira abamuhemukiye kubera gahunda ya mvura nkuvure, kuko yabonaga abitwaga Abahutu bamwiciye badakwiye kubaho nk’uko nabo bavukije benshi ubuzima.

Nzabamwita avuga ko usibye kwanga abamuhemukiye hari n’ibyuririragaho bigatuma abura amahoro mu buzima.

Agira ati “Umuntu yaransuhuzaga akambaza ati ese uracyariho, nkumva ko ashatse kuvuga ko ntakagombye kubaho, wambaza ngo uracyari wawundi nkagirango urashaka ko nakabaye kuba ndi umupfu.”

Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside nabo bemeza ko gahunda ya "Mvura nkuvure" yatumye babasha kubana n'abo bahemukiye nyuma yo gufungurwa.
Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside nabo bemeza ko gahunda ya "Mvura nkuvure" yatumye babasha kubana n’abo bahemukiye nyuma yo gufungurwa.

Nzabamwita avuga ko nyuma ya gahunda ya mvura nkuvure ihuje abakoze Jenoside n’abacitse ku icumu, yabashije kwiyakira no kwemera ibyabaye kuko n’ubwo yiciwe, hari abari bagamije ubwicanyi kurusha ababushyize mu bikorwa ari bo baturanyi be.

Kuyi uyu wa gatanu tariki 6 Ugushyingo 2015, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, abaturage bo mu Murenge wa Nyarusange bagaragarijwe ko kwiyunga bivuze guhangana n’ingaruka za Jenoside kandi ko ari ho bazahera biteza imbere kuko Jenoside yabasize mu bukene bukabije.

Uhagaze avuga ko ubumwe n'ubwiyunge butuma abantu bahuza bakabasha gufatanya mu bikorwa by'iterambere.
Uhagaze avuga ko ubumwe n’ubwiyunge butuma abantu bahuza bakabasha gufatanya mu bikorwa by’iterambere.

Abatanze ubuhamya bagaragaje ko “Mvura nkuvure” yatumye n’abakoze Jenoside babasha kongera gusabana n’abo bahemukiye nabo batarabikekaga kandi bizeza ko bazakomeza gushishikariza na bagenzi babo umuco w’ubumwe n’ubwiyunge.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uhagaze François, avuga ko Akarere kazakomeza kuba hafi y’abahisemo kubaka ingo z’amahoro, kugira ngo imibanire ishobore gutuma abaturage banyurwa n’ibyo bafite byose byimakajwe imbere n’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Tudafite ubumwe n’ubwiyunge ntitwakwegerana ngo dukorere mu makoperative kandi dukenye kwiteza imbere.”

Uhagaze avuga ko kutumvikana, bituma abantu badafatanya ngo biteze imbere, ariko ngo buri wese ashobora kugororwa agakira, kandi ngo gahunda y’abarinzi b’igihango izarushaho kwigisha benshi guhinduka.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka