Muzo: Batandatu bo mu muryango umwe bagwiriwe n’igikoni babiri bahasiga ubuzima

Ahagana za moya z’umugoroba zo kuri uyu wa 18/05/2015 mu Kagari ka Kiryamo, Umurenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke haguye imvura yahereye ahagana mu saa cyenda z’igicamunsi maze isenya igikoni cyo kwa Anther Twahirwa kigwira umugore we, abana ndetse na nyirabukwe babiri muri bo bahisiga ubuzima.

Ubwo imvuro yagwaga, ngo abari mu rugo uko ari barindwi bose bahise birundira mu gikoni kugira ngo bote ni uko mu gihe umwe muri bo yari asubiye mu nzu yumva igikoni kigwiriye abo yasizemo aratabaza batangira kubakuraho amatafari.

Vestine Nzitabakuze yari yagwiriwe n'ibi biti.
Vestine Nzitabakuze yari yagwiriwe n’ibi biti.

Gusa ngo bamaze kuyakuraho basanze umucecuru w’imyaka 80 hamwe n’umwana w’imyaka 2 bamaze gupfa.

Abandi bantu bane barimo umufasha wa nyir’urugo bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rutake kugirango bakurikiranwe.

Vestine Nzitabakuze, umufasha wa nyir’urugo avuga ko akiva guhinga imvura yahise itangira kugwa bigeze mu masaha y’umugoroba acana umuriro kugira ngo bote ni uko bose begera umuriro ariko mu kanya gato bumva ibintu bibaridukiyeho.

Ati “Nari mvuye kubagara ikigoroba ya mvura ya nijoro iba iratwanduruye aho twari turimo kubagara twicara hano mu nzu noneho ncana umuriro ngo twote hariho n’umwana wari uvuye kwiga muri ES ndamubwira nti tambuka wote, maze natwe twitondeka ku muriro mu gihe mbwiye uwo hanze nti mpereza umunyu nshire mu nkono arangije kuwumpereza asubiye hanze twumva byarindimutse cyera.”

Teogene Ntirenganya waruvuye kwiga, agahamagarwa kugira ngo yote, avuga ko akiva ku ishuri yahise akuramo imyenda y’ishuri ubundi agahita ajya kwota n’abandi ari bwo igikoni cyaje kubagwaho.

Ati “Imvura yari yanyagiye ngeze hano nkuramo imyenda nambara isengeri n’ikabutura nja kwota mu gikoni ntangiye gushyikira ikijumba ku isahane biba birandidukiye, urusinga rwo ku cyumba rwankubise ndunama urusenge ruraza ruba runkubise mu mugongo.”

Muri batandatu bari muri iki gikoni bane ni bo bashoboye kurokoka.
Muri batandatu bari muri iki gikoni bane ni bo bashoboye kurokoka.

Kuri uyu wa 19 ni bwo umurambo w’umucecuru w’imyaka 80 hamwe n’umwana w’imyaka ibiri yahise ishyingurwa.

Umuyobozi w’aAkarere ka Gakenke Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Zephyrin Ntakirutimana, wifatanyije n’uyu muryango mu gikorwa cyo gushyingura ababo ,avuga ko bidakunze kubaho ko inzu zigwira abantu ariko ngo abaturage na bo bakwiye gutura ahantu heza.

Ati “Icyo dukangurira abaturage ni ugutura ahantu hameze neza kuko ahantu bari batuye ni munsi y’umuhanda hari ubuhehere ku buryo hashobora kuba hareka amazi ikindi n’imyubakire.”

Uretse mu Murenge wa Muzo, iyi mvura yanagwishije urusenge rw’inzu mu Kagari ka Buyange mu Murenge wa Mataba rukomeretsa umwana witwa Chadrack Muhire ajyanwa kwa muganga.

Abdul Tarib

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka