Musenyeri Smaragde arasaba ko Mukandanga yakubakirwa urwibutso

Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, arasaba Leta y’u Rwanda ko yafatanya na Kiliziya Gatolika hakaboneka urwibutso rwa Dorothea Mukandanga wagaragaje ubutwari budasanzwe mu gihe cya Jenoside i Kabgayi mu karere ka Muhanga.

Musenyeri Smaragde atangaza ko uyu mugore wayoboraga ishuri ry’abaforomokazi ryitiriwe mutagatifu Elizabeth akwiye guhora yibukwa kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje ko adashyigikiye abicanyi.

Ubwo Interahamwe zateraga mu kigo Mukandanga yayoboraga zishaka Abatutsi bari bakirimo by’umwihariko umukobwa w’umututsikazi wahakoraga nk’animatrice wari wahahungiye na musaza we ndetse n’abandi, yanga kubatanga ahitamo ko bamwicana nabo aho kugirango abatange asigare nk’uko babishakaga.

Musenyeri akaba asanga ubu butwari bwa Mukandanga bwaragize abantu bake mu gihe cya Jenoside kuko benshi bahitagamo kwikiriza amagara yabo batanga bagenzi babo babaga bahishe cyangwa bazi aho bari.

Musenyeri Mbonyintege uyobora Diyoseze ya Kabgayi.
Musenyeri Mbonyintege uyobora Diyoseze ya Kabgayi.

Nk’uko byagaragajwe n’abatangabuhamya barokokeye Jenoside i Kabgayi, bagaragaje ko i Kabgayi by’umwihariko mu bigo by’abihayimana habaye ubugambanyi bukomeye kuko na bamwe mu bihayimana ubwabo ngo batangaga ababaga babahungiyeho maze bakicwa.

Aha Musenyeri Mbonyintege akaba asaba Minisiteri y’uburezi ko bagirana ubufatanye bagashaka uburyo muri iki kigo uyu mugore yayoboraga, hakubakwa urwibutso rwo kumwibuka by’umwihariko kuko amateka ye yagakwiye guha urugero Abanyarwanda benshi mu gihugu.

Akaba asaba kandi abanyeshuri bakiga muri iki kigo gufatira urugero kuri uyu mubyeyi ndetse n’abarangije muri iki kigo bakora umwuga w’ubuforomo n’ububyaza bakajya hahora bazirikana ubutwari bwe bukababera impamba muri aka kazi gasaba ubwitange.

Mukandanga akaba yari uwihayimana w’umugatolika, wabarizwaga mubo benshi bakunze kwita “abakobwa ba Musenyeri”.

Leta y’u Rwanda imaze igihe isaba Abanyarwanda ko batanga amazina y’abantu bazi bagaragaje ubutwari mu bihe bishize kugirango babe bashyirwa ku rutonde rw’intwari z’igihugu.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 8 )

Ndumiwe we uzahora wumirwa kubera ubuhezanguni ugaragaza muri kiriya gitekerezo cyawe.
Naho ubundi kwibuka Dorothee no kumushimira ibyo yakoze ntacyo bitwaye rwose.baba abahutu abatwa n’abatutsi ntawutashigikira igitekerezo cya Mbonyintege.

gatwa yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

ariko ubwo nkawe uvuze iki!!!!uziko ntaho utaniye nabakoze genocide!!!!!nonese ko abacu bashyinguwe mucyubahiro kibakwiye,uriya mu mama we urumva ntagaciro akwiriye kandi yaremeye gupfana nabicwaga!!!??amacakubiri nimabi aho ava akagera bana b`IMANA!!!!kabone naho yaba ashingiye kumadini!!!!!!!!!

rugamburuza yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Nonese ko uriya asaba ifoto y’uwo witanze niba ntaho yaboneka dore ko n’ibintu byinshi byangijwe n’intambara ubwo hari ubwenge bwinshi yabishyizemo ra!

kanzu yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

@ ndumiwe. ufite ingengabitekerezo yagusabye ku buryo utabasha no kumva ikigenderewe. Ikigenderewe muri uyu mwandiko ni ukurata ubutwari bwa Mukandanga. Ntibanavuze n’ubwoko bwe. Cyakora wowe ubaye muri situation nk’iya Mukandanga mfite ubwoba ko waba ikigwari.

yuyu yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Ariko Abanyarwanda dukunda gukuririza amoko
sinzi inyungu bifite none ubuhutu nubututsi haraho
bigurirwa ibintacyobivuze.Utabyemera azabibonanyuma.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Nyamara ibyo uyu musaza avuga bifite ishingiro! mureke gutsimbarara nka muri yandirimbo ya MAKONIKOSHWA!

bizengarame yanditse ku itariki ya: 19-08-2013  →  Musubize

None se ko mutadushyiriyeho ifoto ya Mukandanga kugira ngo basi tumurebe tubone uko yasaga.
Smagrade ninde utamuzi kuburyo ifoto ye mwayidushyiriraho inshuro ebyiri zose?

Bwenge yanditse ku itariki ya: 19-08-2013  →  Musubize

nonese abatutsi bicanwe n’uwo mudiregitirise bo barahabwa agaciro kangana iki niba wowe nyirubutagatifu musenyeri ubona hakwiye kwibukwa byumwihariko uwo muhutukazi? abatutsi se kubica urabona ari normal noneho ibidasanzwe ni ukwica umuhutukazi? koko gusaza ni ugusahurwa!!!

ndumiwe yanditse ku itariki ya: 19-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka