Musenyeri Misago yashyinguwe muri Katederali ya Gikongoro
Nyuma y’iminsi itatu yitabye Imana, uyu munsi tariki 15/03/2012, Musenyeri Misago Augustin wahoze ari umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro yashyinguwe muri Kaderali ya Gingokoro yitiriwe Umuryango Mutagatifu.
Umuhango wo kumusezeraho witabiriwe n’imbaga y’abantu batandukanye harimo abepisikopi, abapadiri, abahagarariye Leta, abahagarariye andi madini, umuryango wa nyakwigendera n’abakirisitu basanzwe.
Umubiri wa nyakwigendera Misago Augustin washyinguwe mu mva yacukuwe muri Katederali nyuma y’igitambo cya misa. Muri uyu muhango wo gusezera kuri Misago hatanzwe ubuhamya na bamwe mu bazi nyakwigendera.
Ubuhamya bwatanzwe n’abantu b’ibyiciro bitandukanye, bwagarutse ku byiza Musenyeri Misago yabashije kugeza kuri kiliziya n’imbaga y’abakirisitu kuva akiri mu iseminari kugeza abaye umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro.
Musenyeri Mbonyintege Smaragde, Perezida w’Inama Nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda, yavuze ko nyakwigendera Musenyeri Misago abasigiye icyuho kinini. Ati “Mu Nama Nkuru y’Abepisikopi hacitsemo icyuho Imana yonyine niyo izi uko kizasanwa.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo wari umushyitsi mukuru wo mu nzego za Leta yihanganishije umuryango wa Musenyeri Misago by’umwihariko n’abakirisitu bo muri Diyosezi ya Gikongoro, ati “Nyuma y’imyaka 20 ayobora Diyosezi ya Gikongoro birumvikana ko kwakira urupfu rwe bitoroshye. Mukomere”.
Muri uyu muryango hasomwe kandi ubutumwa buturutse hirya no hino ku isi harimo ndetse n’ubutumwa bwoherejwe na Papa bwasomwe n’umunyamabanga w’intumwa ya Papa mu Rwanda.
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ubuyobozi bitabiriye uyu muhango harimo, Visi Perezida wa Sena, Makuza Bernard; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyentwari Alphonse; umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert n’abamwungirije; bamwe mu ba depite n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’uwahoze ari umukuru w’igihugu, Bizimungu Pasteur hamwe n’uwahoze ari minisitiri w’ibikorwa remezo n’ingufu, Ntakirutinka Charles.
Nyakwigendera Misago Augustin yitabye Imana tariki 12/03/2012 mu masaha ya saa sita z’amanywa mu biro bye azize urupfu rutunguranye, nyuma y’imyaka 20 ari umushumba Diyosezi ya Gikongoro yayoboye kuva yashingwa mu 1992.



Jacques Furaha
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nta kuntu wava ku rutonde rwa ba Ruharwa ngo ube UMWERE Uwiteka wenyine azamucire urubanza rumukwiye.
Nibihangane abo mu muryango we. Asanze ba Vicent Nsengiyumva n’abandi nkawe.
Komera Liz Rene,
Ubwo Nyakwigendera aragiye maze abantu tugiye gutangira itiku! hanyuma se ibyo uvuga ubishingiye kuki? Urubanza se ntirwaciwe? None re U Rwanda Ruziyunga rute niba hakiri abantu batekereza nkawe?
Ese ubwo wowe aho uzajya uri kuhatekereza? Tuziko abacu batabarutse bicaye iruhande rw’Imana. Niba aribyo washatse kuvuga ntago iyo ari imvugo .
U Rwanda rwateye intambwe imbere kandi ntago ruzasubira inyuma Abagira ibitekerezo nk’ibyawe mudusubiza inyuma kandi twese twariyemeje ko Ibyo bitazongera kubaho ukundi.
Ubwo umuntu akubajije aho ibyo uvuga ubishingije mbese n’imbere Ya Shitani wavuga ko wibehsye igihe izaba yaje kugutwara??
KOmera gusa Nyagasani aguhe Umutima utekereza wigisha urukundo no kubabarira.
Aragiye umushumba wa Kiliziya Gatolika Musenyeri Misago! Isangire abatutsi wavukije ubuzima ubahora uko baremwe n’Imana wabeshyaga ko wigishiriza ivanjiri wisi!