Musanze: impanuka ya HIACE yakomerekeje 3 yangiza n’inzu
Mu rukerera rwo kuwa gatandatu tariki 25/02/2012 imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite nimero RAC 754 A yajyaga Kigali yakoreye impanuka mu karere ka Musanze ahitwa kuri Koncaseri ikomeretsa abantu 3 bari bayirimo inangiza inzu.
Umuturage witwa Sekimonyo Callixte wabonye iyo mpanuka yabaye saa kumi n’imwe za mu gitondo yatangaje ko taxi yakoze impanuka kubera kwihutaga cyane hiyongeraho ko yagonzwe n’indi taxi batanguranwa abagenzi bituma ihita igonga inzu.

Gakwaya Celestin wagongewe inzu avuga ko yizeye ko amategeko azamugenera ibyo ategenya kuko imodoka yamugongeye inzu ifite ubwishingizi ariko yanenze uburyo abashoferi b’ama taxi atwara abantu mu gitondo yihuta acuranwa abagenzi bigatuma babatwara nabi. Abantu bakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Ruhengeri.

Sylidio sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo umuntu abonye impanuka nk’izi ahita yumva impamvu police yacu itajya yihanganira amakosa yo mu muhanda nubwo abantu birirwa basakuza ngo ibihano birakabije