Musanze: Yatinze gushaka umugabo kubera kurera imfubyi
Nyirabari Esperance w’imyaka 39 utuye mu Kagali ka Kabeza mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Musanze yagaragaje kwitangira abana b’imfubyi aho amaze kurera abana bane harimo n’uruhinja rw’ibyumweru bitatu rwatawe n’umukobwa w’imyaka 19 nyuma yo kumubyara.
Uyu mubyeyi ukiri umukobwa, avuga ko yatinze gushaka umugabo nk’abandi bakobwa kubera izo mfubyi yagombaga kurera. Yareze abana babiri ba mukuru we witabye Imana none bafite imyaka 19, undi 20. Uretse abo, yareze kandi undi mwana wabuze ababyeyi be akiri muto none na we ngo amaze gukura.
Tariki 29/05/2014, uruhinja rwari rumaze iminsi mike ruvutse rwatawe mu musarani n’umukobwa waje gutabwa muri yombi, kubera umutima mwiza n’ingabire yo gukunda abana Nyirabari azwiho, yafashe uwo mwana akaba amurera.
Abajijwe niba kurera abana batari abe bitamubera umutwaro, Nyirabari ukunda kurera abana ari nabyo byatumye yinjira muri koperative “Nkunda Abana” asubiza atya : “ Uyu ni wo murimo Imana yangeneye, si uyu gusa. Iyo mpano yo kurera abana ndayifite kandi ndayishimiye cyane.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyange avuga ko uwo mukobwa urera abana batari abe yabatangaje cyane, yongeraho ko ubuyobozi bw’umurenge bumufasha kubona amata no kumuvuza kwa muganga.
Nteziryayo yagize ati: “Uriya mubyeyi umutima we waradutangaje kuko buriya ntiyashatse kandi nta n’umwana we bwite agira ariko amaze kurera abana batatu uriya twamushyikirije ni uwa kane... ndetse n’umubyeyi wa “nkunda abana” iyo agize ikibazo cy’imibereho agerwaho na za gahunda zirimo girinka.”
Ababyeyi ba “nkunda abana” batorwa n’abana b’imfubyi bahereye ku bunyangamugayo n’ubushake bwabo bwo gufasha abantu babaye, bakabakurikirana umunsi ku wundi bakanabagira inama.
Ugira neza, ineza ukayisanga imbere, ni byiza ko abantu bagira umutima wa kimuntu, ababyeyi bagafata inshingano zo gushyira mu miryango yabo imfubyi ziri mu bigo n’izirera bazaba barerera u Rwanda rw’ejo kandi bubaka igihugu cyabo.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwese nimufate urugero nibyo byiza
Uyu Nyirabari ni umubyeyi kabisa.Murabona ko akora neza akitangira abantu bose,mujye mumufasha kandi mumusengere Imana izamuhe ihirwe ry’Ijuru kubera imirimo ye myiza.