Musanze: Yaharitswe n’umugabo kubera kubyara abakobwa gusa
Umugore witwa Mukabucyana Penina amaze imyaka itanu atabana n’uwari umugabo we w’isezerano witwa Ntakiyimana Ezechia, wamutaye ajya gushaka undi mugore kubera ko nyirabukwe atishimiye ko yabyaye abakobwa gusa kandi we yarashakaga abyara umuhungu.
Mukabucyana w’imyaka 29 ufite abana batatu b’abakobwa, atuye ku Mbugayera mu Murenge wa Kimonyi, akarere ka Musanze. Avuga ko ubwumvikane buke bwaturutse ahanini kuri nyirabukwe utamushaka kuko yabyaye abakobwa gusa, ngo agiye guca umuryango.

Agira ati “ mabukwe yamuhaye ikindi kibanza ngo ashake undi mugore, ngo nabyaye abakobwa gusa. Yashatse undi mugore babyaye umuhungu, mabukwe amunyuza imbere yanjye ngo murebe ninirebe ngo njye sinabyaye bazanyica.”
Nyirabukwe witwa Nyirazibera Rose n’umugabo we ngo bahora bamuterera hejuru kugira ngo ava iwe bahisubize. Tariki 2/4/2015, ubwo yafungaga akayira kanyura iwe, ngo yakomerekejwe n’umugabo we ku kaguru anamena ibirahuri bw’inzu abamo.
Hitayezu Celestin, umuturanyi wa hafi w’uyu muryango ashimangira ko yaharitswe kubera kutabyara abahungu agira ati “ Nyirabukwe arashaka ko yirukana uyu, umusore akaza akaba muri iyi nzu, bamuziza ko atabyaye umuhungu kuko we afite abakobwa batatu. Navuga ko ari nyina umwoshya.”
Bamwe mu bagabo baganiriye na Kigali Today bamaganye iyo myumvire mibi, bavuga ko abana bose ari kimwe kandi ni impano y’Imana kubyara umuhungu cyangwa umukobwa.
Hitayezu yunzemo ati “Abana bose ni kimwe kuko ari umuhungu; ari umukobwa bafite uburenganzira bungana.”
Undi mugabo akomeza agira ati “ abana bose baba bangana kandi nta mugore witera intanga ni umugabo, nta wiha.”
Nubwo imyaka itanu ishize batabana, ni umugore n’umugabo mu mategeko kuko nta gatanya basabye. Icyakora, Mukabucyana avuga ko yifuza kuyisaba kugira ngo agire amahoro, umugabo anamufashe kurera abana.
Ngo iyi myumvire ifitwe n’abantu benshi nubwo abenshi badatobora ngo babivuge ku mugaragaro. Iyo umugore ngo abyaye umuhungu bituma umuryango urushaho kumukunda no kumwiyumvamo.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo Mugabo Bigaragara Ko Ari Injiji Kuko Ubundi Ari Umugabo Utanga Igitsina Cy’umwana. Agomba Guhugurwa.
Uwomugabo nacishemake Cyangwa shyikirizwe inkiko kuko imyumvire nkiyo ntahoyamugeza kuko arikugana inzira yubukene kandi arikwisenya
uwo mugabo yakoze ikosa ryo keanga umugore we abana barangana ariko niyo ubyaye umuhungu uba usize ugucyungura umukobwa numuryango wahandi
.