Musanze: Uwabyaye bane yagabiwe inzu

Nyuma y’uko Nyirakanyana Francoise abyaye abana bane mu mpera z’umwaka ushize, akaza kugabirwa inka y’inzungu ikamwa hamwe n’iyayo, tariki 06/04/2013 yagabiwe inzu.

Ubwo uyu mubyeyi yibarukaga abana bane tariki 15/10/2013, yemerewe ubufasha butandukanye, kugirango azabashe kurera abana bane, bitewe n’uko asanzwe atishoboye ndetse n’umugabo we witwa Ntawuruhunga Mathias akaba nta kazi afite.

Inzu Nyirakanya yahawe ifite agaciro ka miliyoni enye.
Inzu Nyirakanya yahawe ifite agaciro ka miliyoni enye.

Ubwo Kigali Today yaganiraga n’uyu mubyeyi yaje gukingiza abana tariki 15/01/2013, yavuze ko ikibazo kinini yari afite ari ukutagira aho ahengeka umusaya. Yagize ati: « ikibazo kidukomereye ubu ni ukutagira inzu yo kubarereramo. Ubu tuba mu nzu y’icyumba kimwe na salon, kandi nayo si iyacu, ni iyo abantu badutije».

Madamu Chantal Mbanda, umufasha w’umushumba wa diyoseze ya Shyira mu itorero angirikani, yavuze ko yagize igitekerezo cyo gufasha uyu muryango, ubwo yabasuraga, maze afatanyije n’umuryango Mother’s Union w’abagore bo mu itorero angirikani, biyemeza kububakira inzu.

Abana bane Nyirakanyana yibarutse bamaze kugira amezi arenga atanu.
Abana bane Nyirakanyana yibarutse bamaze kugira amezi arenga atanu.

Nyirakanyana wagabiwe inzu ifite agaciro ka miliyoni enye, yavuze ko ari ibitangaza kubona ahawe inzu nziza, inafite izindi mu rugo kuburyo ashobora kuzikodesha, akabona amafaranga yamufasha gukomeza kurera abana be.

Bosenibamwe Aime, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, yasabye uyu muryango guhera ku bikorwa wagejejweho wubaka urugo rwabo, kugirango barusheho kwigira, nk’uko biri muri gahunda y’igihugu.

Umubyeyi wahawe inka avuga ko ari ibitangaza bimubayeho.
Umubyeyi wahawe inka avuga ko ari ibitangaza bimubayeho.

Uyu mubyeyi wagabiwe inzu mu murenge wa Cyuve,yari asanzwe atuye mu murenge wa Muhoza ho muri Musanze, aha abana n’umugabo wari usanzwe ufite abandi bana barindwi, barimo n’abo yabyaranye n’umugore wa mbere.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngirango hari ukwibeshya muri iyi nkuru!
1.Mwanditse ko yibarutse aba bana kuwa 15/10/2013!!!!!!! ariko hasi mukavugako yaganiriye na Kigali Today yaje gukingiza kuya 15/01/2013!!!!!!!!!!;
2.Hepfo kw’ifoto muti uyu mubyeyi yagabiwe inka kandi ahandi hose mugaragaza ko yagabiwe inzu.

Plz mwakosora. Murakoze

Petero yanditse ku itariki ya: 8-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka