Musanze: Umukobwa yatinyutse gutwara imizigo kuri Lifan none bitunze umuryango we
Providence Uwanyuze w’imyaka 24 ni we mukobwa wenyine watinyutse gukora akazi ko gutwara imizigo mu mu Mujyi wa Musanze, ngo icyo cyemezo yagifashe kubera ko mbere akiri umwana muto yakundaga gutwara moto arabikurana hiyongeraho ko uyu munsi kubona akazi kandi bitoroshye.
Yagize igitekerezo cyo gutwara moto akigeza ku babyeyi be bacyakira neza maze ajya kwiga amategeko y’umuhanda agira amahirwe abona uruhushya rwo gutwara, ababyeyi bamugurira iyo moto atanga akazi atyo.
Ngo gufata icyemezo cyo gutwara imizigo kuri moto ntibyamugoye habe na gato kuko yabonaga ari ho ashobora gukura amafaranga yo kwibeshaho.
Yagize ati: “Ntibyangoye cyane kuko numvishe ari ibisanzwe ariko mbere urabizi ko abagabo ari bo bubakaga amazu ariko ubu usanga igitsina gore ari cyo cyiganjemo ndavuga nti ngize nkaza gutwara moto nabona agafaranga.”

Abariza nk’umwe watinyutse akazi abandi bakobwa batinye, ku munsi wa mbere yahuye n’ikibazo cy’abantu bamuciye intege.
Abantu baramushungere ari benshi bakamubwira ko atazamara icyumweru muri ako kazi. Icyumweru kimwe bamuteze cyarashize none amaze umwaka n’ukwezi muri ako kazi avuga ko akunze cyane.
Umuryango we ukesha imibereho akazi ke
Mu bihe byiza hariho amafaranga, uyu mumotarikazi yemeza ko ashobora gukorera ku munsi ibihumbi 15 mu bihe bibi ntiyabura kwinjiza nibura ibihumbi bibiri kandi yishyuye ibigenda kuri moto ni ukuvuga amavuta yakoresheje n’ibindi. Ngo mu kwezi ashobora kwizigamira nk’ibihumbi 100 ariko ibihe byagenze neza.
Uwanyuze ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana barindwi, avuga ko iyo moto ifatiye runini umuryango we kuko irihira barumuna be batatu amashuri yisumbuye ndetse n’undi wiga muri kaminuza, imutangira ibihumbi 250.
Yunzemo ati: “mu gihe cy’umwaka nabashije kuguramo imirima ibiri, ndihirira abarumuna banjye, mfite na mukuru wanjye wiga kaminuza nabashije kumufasha mu myigire ye namutangiye ½ cyayo kuko sinabona ibihumbi 500.”

Abariza ngo yumva afite ishema n’isheja ry’uko ari umukobwa ukora ako kazi. Ati: “kuba ndi njyenyine numva ndi fiere (mfite ishema) yabyo Imana inshoboje nkabona undi mukobwa byanshimisha cyane.”
Ese abandi bafata gute kuba umukobwa akora ako kazi? Umwe mu batwara iyo moto ya Lifan yabivuze atya: “uyu tumwubaha nk’umuntu witanze mu rubyiruko rw’abakobwa tubonye nk’undi wa kabiri cyangwa uwa gatatu byadushimisha kuko nabo ni abantu bashoboye gukora akazi nk’uko abagabo bashoboye, abakobwa aho kujya mu buraya bagafata umwuga nk’uw’abagabo buradushimisha cyane.”
Nta mbogamizi zihariye ahura na zo
Uyu mukobwa ahamya ko abantu bafite akazi batagira impungenge zo kumuha akazi ngo bamufata n’abandi bagabo bakora ako kazi kuko icyo akora ni ugutwara umutwaro si ugupakira, ngo ibyo byo bisaba imbaraga kandi bikorwa n’abakarani.
Uretse kuba moto atwara ishaje akaba nta bushobozi afite bwo kugura inshya ngo izi mbogamizi azisangiye na basaza be basangiye ako kazi.

“Nk’ubuvugizi mwamukorera, we afite moto ikuze abonye moto itaramuserereza agera ahantu yafata feri kubera amaferi ashaje usanga araguye, abonye nk’umuterankunga wamushakishiriza amafaranga muri banki akagura akamoto tugakorana tukarambana.” Uko ni ko umwe mu bo bakorana yabivuze.
Uru ni urugero rugaragara ko abakobwa nabo bashoboye nka basaza babo bakaba bakwiye gutinyuka gukora imirimo nk’iyi cyangwa n’indi aho kuba bakwishora mu ngeso mbi nk’uburaya n’ubwomanzi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NAKOMEREZE AHO