Musanze: Ubufatanye bw’ingabo n’abasivili butuma ubutumwa bw’amahoro bugera ku nshingano zabwo -Maj. Gen. Mushyo

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’igihugu butangaza ko ubufatanye n’imikoranire myiza hagati y’ingabo, abapolisi n’abasivili ari ngombwa mu butumwa bw’amahoro kugira ngo ibikorwa byo kugarura amahoro bigerweho.

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj. Gen. Frank Mushyo Kamanzi yabitangaje mu muhango wo gufungura amahugurwa y’ibyumweru bibiri yitabiriwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivili 25 bava mu bihugu bitandatu by’Afurika y’Iburasizuba, ku wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2015.

Avuga ko mu myaka yo hambere, ibikorwa byo kubungabunga amahoro byakorwa cyane cyane n’abasirikare ariko iyo myumvire ngo yarahindutse kuko n’abasivili bagiramo uruhare mu buryo bunyuranye kurusha mbere.

Maj. Gen. Mushyo Kamanzi yavuze ko ubufatanye bw'ingabo n'abasivili butuma ubutumwa bw'amahoro bugera ku nshingano.
Maj. Gen. Mushyo Kamanzi yavuze ko ubufatanye bw’ingabo n’abasivili butuma ubutumwa bw’amahoro bugera ku nshingano.

Abasivili ngo ni bo baba bashinzwe imirimo ijyanye n’uburenganzira bwa muntu, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gutanga ubufasha mu buryo bunyuranye, gukemura ibibazo by’impunzi, ibibazo bya politiki n’ibindi.

Col. Jill Rutaremara uyobora Ishuri Rikuru ry’Amahoro (Rwanda Peace Academy) ryakiriye ayo mahugurwa, aganira n’itangazamakuru, yavuze ko hari ibibazo bishya byagiye bivuka mu butumwa bw’amahoro bikemurwa n’abasivili akaba ari yo mpamvu ubwo bufatanye ari ngombwa.

Abasirikare, abapolisi n’abasivili bitabiriye aya mahugurwa bibukijwe ko umutekano urenze urusaku rw’amasasu kuko abaturage iyo bugarijwe n’inzara baba badatekanye.

Abitabiriye amahugurwa bitezweho kuzafasha akarere mu kubungabunga amahoro.
Abitabiriye amahugurwa bitezweho kuzafasha akarere mu kubungabunga amahoro.

Col. Rutaremara agira ati “Abaturage ntabwo baba bafite umutekano igihe bafite inzara, mu gihe hari ibyo bibazo, akaba ari yo mpamvu ingabo z’u Rwanda zijya muri ibyo bikorwa: kubaka amashuri; kubaka ibiraro, kuvura abaturage n’ibindi bikorwa kandi ibyo babikora mu Rwanda no hanze. Ibyo bituma ingabo bazigira icyizere bumva zinabitayeho”.

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj. Gen. Mushyo Kamanzi ashimangira ko kunoza imikoranire n’ubufatanye bihera mu guhugurirwa hamwe.

Ati “Ubwumvikane buke hagati y’ingabo n’abasivili bikwiye kwirindwa kuko inshingano z’abasirikare n’iz’abasivili ziruzuzanya. Ibyo bakora bituma ubutumwa bugenda neza. Imikoranire hagati y’ingabo n’abasivili bigomba kunozwa mu mahugurwa nk’aya”.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Ishuri Rikuru ry’Amahoro n’Ubwongereza bubinyijije mu Kigo cy’Ubwongereza gishinzwe guhugura abitabazwa mu butumwa bw’Amahoro (British Peace support Team).

Maj. Gen. Mushyo Kamanzi aganira na Ambasaderi w'ubwongereza mu Rwanda.
Maj. Gen. Mushyo Kamanzi aganira na Ambasaderi w’ubwongereza mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, witabiriye uyu muhango, yatangaje ko igihugu cye gishyize imbere ubufatanye bw’ingabo n’abasivili mu bikorwa byo kugarura amahoro.

Ati “Ubwongereza bufite ubushake bwo gutegura amahugurwa ahuza abasirikare n’abasivili kuko ubufatanye bw’abasirikare n’abasivili ni cyo cyerekerezo cy’ejo hazaza cy’imikorere yagombye kuranga ibikorwa byo kugarura amahoro.

Abasirikare, abapolisi n’abasivili 25 bakomoka mu bihugu by’Afurika y’Iburasizuba ari byo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Sudan n’ibirwa bya Comoros ni bo bitabiriye aya mahugurwa azamara ibyumweru bibiri.

NSHIMIYIMANA Léonard

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuva aho mu butumwa bwa amahoro hatangiriye kujyamo n’ abasivile byatangiye gutanga umusaruro mwinshi kuko abaturage aho bagiye barushaho kubibonamo kurushaho

gasana yanditse ku itariki ya: 12-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka