Musanze: RYGF irakangurira urubyiruko kwishyira hamwe no kuzigama duke rubona kugira ngo rwiteze imbere

Ubuyobozi bw’umuryango w’urubyiruko witwa “Rwanda Young Generation Forum” rurakangurira urubyiruko kwitabira gahunda yo kwibumbira mu makoperative no kwizigamira buhoro buhoro amafaranga make babona kugira ngo bazayahereho babashe kwihangira imirimo.

Muhozi Joseph, Umuyobozi w’Umuryango RYGF, avuga ko urubyiruko rurangiza amashuri rufite ikibazo cy’ubushomeri kuko hafi ya bose baba bateze amaboko Leta ko ibaha akazi kandi imirimo itanga ari mike.

Umuyobozi wa RYGF, Muhoza Joseph, avuga ko saving for investment igamije kunganira Leta mu guhanga imirimo mishya.
Umuyobozi wa RYGF, Muhoza Joseph, avuga ko saving for investment igamije kunganira Leta mu guhanga imirimo mishya.

Imirimo myinshi itangwa n’abikorera na bwo abashomeri bagakomeza kwiyongera. Avuga ko urubyiruko rufite ubushobozi bwo kwihangira imirimo rushyize hamwe imbaraga zarwo rukazigama amafaranga make rubona akazaba igishoro cyo guheraho amaze kuba menshi.

Akomeza avuga ko batangije iyo gahunda yo gukangurira urubyiruko kuzigama amafaranga make babona bise “Saving for investment” kugira ngo bunganire Leta guhanga imirimo bahereye kuri make bazigamye bakayashora mu mishinga ibyara inyungu.

Urubyiruko rugize uyu muryango RYGF rukangurira bagenzi babo kuzigama kugira ngo biteze imbere.
Urubyiruko rugize uyu muryango RYGF rukangurira bagenzi babo kuzigama kugira ngo biteze imbere.

Urubyiruko rwitabiriye iyi gahunda ngo rugeze kure. Atanga ingero rw’abazigamye amafaranga 400 ku cyumweru none bageze kuri miliyoni.

Gusa, ngo hari imyumvire y’urubyiruko igomba guhinduka aho rwumva ko rugomba kuzigama nyuma yo gusesagura make rubona kandi ibyiza ari ukubanza kuzigama mbere yo gusesagura amafaranga ufite.

Gasana James, umwe mu banyeshuri bitabiriye kuzigama hamwe na bagenzi be, avuga ko ku munsi azigama amafaranga 71 ku cyumweru akagera ku bihumbi bibiri, ngo akaba ari amafaranga make urubyiruko rutabura.

Asobanura ko bafite intumbero yo kuzashinga ikigo cy’imari iciriritse mu myaka iri imbere.

Urubyiruko rw'Akarere ka Musanze n'abanyamuryango ba RYGF bitabiriye ibiganiro ku kuzigama bigamije ishiramari.
Urubyiruko rw’Akarere ka Musanze n’abanyamuryango ba RYGF bitabiriye ibiganiro ku kuzigama bigamije ishiramari.

Agira ati “Twatangiye turi abanyamuryango 60 turashaka kugera ku banyamuryango 100, dukubye dusanga tuzajya twinjiza miliyoni 2 na 580 ku mwaka… turashaka kuzafungura micro financial institution (ikigo cy’imari iciriritse).”

Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze rwaganiye n’abayobozi ba RYGF bemeza ko batangiye kwizigamira mu mashyirahamwe gusa umubare w’ababyitabira ukaba ukiri muto, ngo bakaba bafite umukoro wo gukangurira abandi iyo gahunda.

Gahunda yo kuzigama bigamije ishoramari ngo bamaze kuyigeza mu mirenge 46 yo mu turere 26.

Icyifuzo cyabo ngo ni ukuyigeza mu mirenge yose nibura buri murenge ukagira koperative y’icyitegererezo y’urubyiruko rwitabiriye kuzigama rukiteza imbere ikabera urugero rwiza abandi.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwizigamira birafasha kuko ubu uko umeze ntumenya aho ejo uzaba ugeze bityo ukabasha kwitabara mu bwizigame bwawe

gitera yanditse ku itariki ya: 19-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka