Musanze: Nubwo gare ikozwe umuhanda ugana yo uracyari ikibazo

Mu gihe imirimo yo gukora gare ya Musanze iri kugana ku musozo, abakoresha iyi gare bavuga ko ntacyo byaba bimaze ikozwe nyamara umuhanda uyigana wo ukirimo ibinogo birekamo amazi.

Gare ya Musanze ihurirwamo n’imodoka zerekeza mu bice binyuranye nk’umujyi wa Kigali, Rubavu, ndetse no mu bice bya hafi nka Cyanika, Kinigi, Vunga n’ahandi. Cyakora abayikoresha babangamirwa n’icyondo mu gihe cy’imvura, gisimburwa n’ivumbi ry’inshi iyo izuba rivuye.

Kuri uyu wa kabiri tariki 16/04/2013, ubwo twaganiraga n’abakoresha iyi gare, bavuze ko bishimira uburyo iri gukorwa, kuko bazajya babona aho bicara, ubwiherero bukoze neza ndetse bagatandukana n’icyondo n’ivumbi.

Abakoresha gare ya Musanze barishimira ko iri gukorwa neza.
Abakoresha gare ya Musanze barishimira ko iri gukorwa neza.

Mugabo James, umukozi wa sosiyete y’abatwara abagenzi RFTC muri gare ya Musanze, avuga ko kuba gare ikozwe ari byiza ku modoka zabo, cyakora ngo umuhanda uhagana nawo uracyari ikibazo.

Ati: “uyu muhanda uva kuri kaburimbo uza hano kuri gare utameze neza nawo ukoze byaba byiza byatuma imodoka zitahangirikira n’abagenzi bagategera ahantu heza hasa neza”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Jerome Mugenzi, avuga ko iki kibazo kigiye gukemurwa mu gihe cya vuba, kuko bateganya ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha imihanda izaba iteganyijwe.

Imodoka zigana muri gare Musanze zinyura mu binogo binini by'amazi.
Imodoka zigana muri gare Musanze zinyura mu binogo binini by’amazi.

Iki kibazo kandi ngo kiri kuganirwaho na minisiteri ibifite mu nshingano, kugirango umujyi wa Musanze, wakira ba mukerarugendo benshi mu gihugu ugomba kugira imihanda myiza kandi ikoze neza.

Uzabakiriho Felcien, ukora umwuga wo kwishyuza ku modoka (convoyeur), avuga ko uretse kuba batandukanye n’urwondo n’ivumbi, ngo bizanagabanya akavuyo kuko uburyo gare yubatse buzatuma imodoka zigenda ku buryo buboneye.

Ati: “Amarembo yabaga arangaye, kwinjira no gusohoka byose bisa, ariko ubu byaratandukanyijwe imodoka zizajya zigenda kuri gahunda”.

Gare ya Musanze izaba ifite ubwiherero bugezweho.
Gare ya Musanze izaba ifite ubwiherero bugezweho.

Pacifique Hababera, umugenzi ujya ukoresha iyi gare, avuga ko bitashobokaga ko uza muri iyi gare wambaye umwambaro w’umweru, kuko wahitaga wandura, cyakora ngo we ikimushimishije n’isuku igiye kujya iranga abagenzi.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 6 )

ni byiza iyo gare yuzuye numuhanda nuwangombwa cyane igihugu cyacu ni gikomeze gutera imbere

wako yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

Ibyo muvuga nibyo nanjye maze gusoma iyi nkuru nagize amatsiko nabibajije abayobozi bambwira ko isoko ry’inyigo rizafungurwa kuri 4.05 ejo bundi reka dutegerteze na njyanama ngo yarabyemeje mu nama iherutse ndetse banemeza ko na mininfra nubwo yemeye gukora imihanda ngo izasanga akarere kayigerereje reka dutegereze nabo ndizera ko nta wakwifuza kuba ahabi yabonye aheza

rwema yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

ibyiza biri imbere kuko iriya gare yubatswe izakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bizongera imisoro yazifashishwa mu gusana uriya muhanda.

pietro yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

byose bizagerwaho gahorogahoro kuko icyangombwa ni uko haba ubushake ariko amikoro akabura.

mukama yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

Ariko nkubu njyanama iyo ibona umuhanda umeze gutya bavuga ko bapangira iki akarere, ubu bakoze umuganda bakigomwa jetons zabo ,bakereka abaturage icyo bigomwe, ntibwaca uyu muhanda urimo carrieres.Nyamara bazi gusurisha amakamyo ayikoreye::::: ntanimwe ibacika.
Nibavaho bati Musanze umujyi wa kabiri ??
Biriya babyita nids de poules mu gifaransa,mu kinyarwanda babyita ibisimu,ibinogo,ibizenga,ibyobo yaaaaaa,umujyi mwiza kw’irembo ry’umugi habe biriya mvuze haruguru.ubuse mu mbere hameze hate?

Siboyintore Juvenal yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

Muraho, murakoze kutugezaho ayo makuru gusa nanjye sinibaza impamvu imihanda yo mumujyi wa MUSANZE idatunganwa neza cyane ko imyinshi yari isanzwemo kaburimbo ariko ubu ikaba yarangiritse kuburyo bukabije biturutse kukuba uyu mujyi iyo urebye iterambere rihari ndetse n’uburyo waguka utatinya kuvuga ko ari wo mujyi ukurikira KIGALI. Ikibabaje kandi giteye impungenge ni uko kariya gace gakunze gusurwa na ba mukerarugendo baturutse imihanda yose n’ishoramari ryaho rikaba rikataje mbese ukuyemo Kigali niho usanga abazungu n’abandi banyamahanga benshi. Tukaba twasabaga Minisiteri ifite ibikorwa remezo munshingano zayo ko yafasha kariya karere gutunganya iriya mihanda kuko ntacyo byaba bimaze umunyamahanga avuye i KIGALI agasanga i Musanze ni mu isayo. Murakoze

orema yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka